Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abaturage ba Ruhunde biyemeje gufatanya na Polisi kurwanya ibiyobyabwenge

Nyuma y’aho mu cyumweru gishize abaturage b’umurenge wa Ruhunde bagiriye uruhare mu ifatwa rya litiro zirenga 50 za Kanyanga, kuwa mbere tariki ya 18 Ukuboza Ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubwa Polisi y’u Rwanda ikorera muri Ruhunde bameneye mu rugo iyi kanyanga, banagirana ibiganiro n’abaturage bigamije gufatira hamwe ingamba zo kubikumira no kubirwanya.

Mu myanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro, abaturage biyemeje ko bagomba kumenya no gukora urutonde rw’abantu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Ibi bakaba bavuga ko bizafasha cyane mu guca intege ababigemura muri uyu murenge, bityo bikorohereza na Polisi y’u Rwanda muri gahunda zayo mu kurwanya ibyaha muri uyu murenge, dore ko ibyinshi bivugwa ko biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Abaturage kandi biyemeje gukorana na Polisi bayitungira agatoki n’ibindi bintu byose bishobora guteza umutekano muke aho batuye, batangira amakuru ku gihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde Bizimana Ildephonse wari uyoboye ibi biganiro, yasabye abaturage guca ukubiri n’ibiyobyabwenge, abashishikariza gutanga amakuru y’ababikoresha n’ababicuruza hakiri kare, bigakumirwa umutekano utarahungabana, ndetse n’ababikoresha bagatabwa muri yombi.

Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa gahunda za leta zirimo kwibumbira mu makoperative, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, umuganda, kwipimisha agakoko gatera Sida ndetse no kwisiramuza.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nemba Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Murego ari naho umurenge wa Ruhunde ubarizwa, yavuze ko ibi biyobyabwenge byafashwe ku bufatanye n’abaturage anaboneraho umwanya wo kubashimira aho yagize ati:” Turashimira bamwe mu baturage kuko kugirango ibi biyobyabwenge bifatwe aribo babigizemo uruhare kandi banadufasha mu mikwabu dukora yo kubirwanya”.

Yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafashwe ibyinshi bituruka mu bihugu bituranye n’akarere ka Burera byinjirira ku mipaka itemewe.

IP Murego yabwiye abaturage ko ibiyobyabwenge nka Kanyanga aribyo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango, asaba abaturage kureka kubinywa no kubicuruza, ahubwo bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati:”Ingaruka ziterwa n’ibi biyobyabwenge ni nyinshi kandi mbi. Niyo mpamvu kubirwanya bidakwiye guharirwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano gusa, ahubwo ni inshingano za buri wese”.