Kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu muryagno ndetse n’ibiyobyabwenge ni zimwe mu nshingano z’ibanze Polisi y’u Rwanda yihaye.
Ni muri urwo rwego kuwa kane tariki ya 14 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yakoranye inama n’abaturage b’umurenge wa Cyanika akagari ka Kagitega, ibakangurira kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu muryango, ibiyobyabwenge no kutagira uruhare mu iyinjizwa ryabyo mu gihugu.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika Chief Inspector of Police (CIP) Herman Munyabarenzi, yabwiye abo baturage ati:” Turabasaba gushyira hamwe imbaraga mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kuko byagaragaye ko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha bikorwa muri uyu murenge nko gufata ku ngufu, ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.”
Yakomeje ababwira ati:”Bamwe mu baturage b’uyu murenge bumvise neza ububi bw’ibiyobyabwenge kandi biyemeje kurwana uru rugamba rwo kubyirinda. Ariko hari bamwe batarabyumva ari nabo usanga bakigira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu babikuye mu bihugu duhana imbibi. Aba nabo turabasaba kwigira kuri bagenzi babo bakava muri izi ngeso mbi.”
CIP Mureramanzi yabwiye abaturage ko ihohotera rifitanye isano n’ibiyobyabwenge, aha akaba yaravuze ko kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge usanga ahanini aribyo bikunze kuba intandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi.
Ku bw’iyi mpamvu, yabasabye kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kugira ngo n’ibyaha by’ihohoterwa bibashe gukumirwa.
Yabasabye kandi kujya bihutira kugeza ibibazo bishingiye ku makimbirane n’ibindi ku biro bya Polisi ibegereye cyangwa inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, kugira ngo bishakirwe umuti mbere yuko bivamo imvururu zishobora no kuba zavamo kubura ubuzima.
Yasoje abwira abaturage ko kugirango barusheho kwibungabungira umutekano bakwiye gukaza amarondo, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kandi bagatanga amakuru y’umuntu wese bakeka ko yabahungabanyiriza umutekano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyanika Kayitsinga Faustin, nawe yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, cyane cyane abitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo.
Yabasabye gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru aho bakeka abanyabyaha, anabibutsa ko bagomba kugira isuku, gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo, kandi bakarushaho kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, umuganda, n’izindi.
Kinyarwanda
English











