Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abapolisikazi bari mu mahugurwa yo kunoza akazi kabo neza no kurwanya ihohoterwa

Abapolisikazi bagera kuri 700 bakorera hirya no hino mu gihugu bahagarariye bagenzi babo bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri mu karere ka Burera. Barahabwa ubumenyi ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana. Muri aya mahugurwa kandi, abapolisikazi bagomba no kurebera hamwe ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi kugirango bafate ingamba zo kurushaho kukanoza.

Aya mahugurwa yiswe mu ndimi z’ amahanga “Female Police Convention” ifite insanganyamatsiko igira iti, ’’Dushyire hamwe imbaraga, turwanye ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana’’, ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Leta gishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’ uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, babitewemo inkunga n’ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye (UN Women).

Iyi ni  inshuro ya kane Polisi y’u Rwanda iteguye bene aya mahugurwa.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ugushyingo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yavuze ko kuba aba bapolisikazi bahuriye hamwe ari ngombwa cyane,  kuko ari urubuga bahuriramo bakaganira ku bibazo bahura nabyo mu kazi kabo, bityo bagafatira hamwe n’ingamba zo gukomeza kurushaho kuzuza neza inshingano zabo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubungabunga umutekano w’abaturarwanda ari nako ikomeza gushyira ingufu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana.

IGP Emmanuel K Gasana akaba yavuze ko uku kurwanya ihohoterwa aribyo byatumye u Rwanda rugirirwa icyizere rukaba rwaratoranyijwe kuba icyicaro cy’ubunyamabanga bw’ibihugu by’Afurika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Iki cyicaro kikaba kizubakwa ku cyiraro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

IGP Emmanuel K Gasana akaba yanashimiye abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda batandukanye bafatanya nayo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana.

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN WOMEN) mu Rwanda, Madame Clara Anyangwe yashimye Polisi y’u Rwanda kubera gahunda zayo zihamye zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana. Madame Clara Anyangwe yakomeje agira ati” iri hohoterwa rituma abarikorerwa babura uburenganzira bwabo, rikaba rinagira n’ingaruka zitandukanye zirimo gutakaza ubuzima cyangwa abarikorerwa bagasigirwa ubumuga ndetse n’indwara zidakira zirimo n’icyorezo cya Sida”.

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN WOMEN) akaba yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurandura burundu iryo hohoterwa.

Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’ uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi Madame Rose Rwabuhihi yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana. Yasabye buri wese gufatanya kurirwanya aho yagize ati”ihohoterwa ni inshingano yacu twese kurirwanya. Buri wese mu rwego arimo nafate ingamba zo kurirwanya”.

Iyi nama ihuje abapolisikazi yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cya Leta gishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’ uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, bakaba barabitewemo inkunga n’Umuryango w’Abibumbye UN Women.