Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abamotari n’abanyonzi bibukijwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto n’amagare bo muri aka karere kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda  bubahiriza amategeko agenga  umwuga wabo.
 
Ubu butumwa yabutanze tariki 6 Kamena mu nama yagiranye n’abakora uyu mwuga bagera ku 150 bibumbiye mu mashyirahamwe akorera mu mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga.
 
SP Rwangombwa yagize ati: “Mugomba gukoresha umuhanda uko bikwiye muzirikana ko atari mwe muwukoresha mwenyine. Ikindi kandi namwe mubifitemo inyungu mu kubahiriza amabwiriza n’amategeko kuko iyo impanuka ibaye idatoranya.”
 
Yabwiye abo bamotari n’abanyonzi ko mu bishobora gutuma bakora cyangwa bagateza impanuka mu muhanda harimo kuvugira kuri terefone batwaye moto cyangwa igare, ubumenyi buke mu kubitwara, kubitwara ku muvuduko urenze uwemewe, no kubitwara unaniwe cyangwa wasinze; aboneraho kubwira abanyonzi by’umwihariko ko bagomba kwiga amategeko y’umuhanda nk’uko ukoresha umuhanda wese akwiye kuba ayasobanukiwe.
 
Yibukije ko kugira ngo umuntu atangire gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto agomba kuba afite ibyangombwa birimo uruhushya rwo kuyitwara, urumwemerera kuwukora, ndetse n’ubwishingizi, kandi ko agomba kubigendana igihe cyose atwaye moto.
 
Yongeyeho ko umuntu wese uri muri ako kazi agomba kuba yambaye umwambaro umuranga (Reflector jacket), kugira ngo ushobore kumutandukanya n’undi utwara moto ariko utarabigize umwuga.
 
SP Rwangombwa yabasabye kurangwa n’ubushishozi kugira ngo badatwara abantu bafite ibintu bitemewe n'amategeko nk’ibiyobyabwenge, cyangwa bagiye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, kandi igihe bagize uwo babikekaho bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.
 
Yababwiye kandi ati:"Hari bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko, abandi bakaba bafatwa bahetse abantu babifite. Murasabwa kubyirinda, kandi mugatanga amakuru ya bagenzi banyu babikora."
 
Umuyobozi wa COTAMORWA, Mbarukuze Jean Damascene yagize ati:"Umutekano niwo udufasha gukora umwuga wacu mu mutuzo, bityo tugomba kuwuharanira. Twarabyiyemeje, igihe cyose tuzajya tubona unyuranya n’impanuro mwaduhaye tuzajya tubimenyesha Polisi tutazuyaje.