Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abamotari barakangurirwa kwirinda impanuka

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ukwakira Polisi ikorera mu karere ka  Burera yagiranye inama n’abamotari bakorera muri ako karere maze bakangurirwa kwicungira umutekano.

Agirana inama n’abo bamotari Senior Superintendent  Felixe Rutayisire yabakanguriye  kwirinda impanuka zibera mu muhanda  kuko zihitana ubuzima bw’abantu batwara nabo bzitabaretse abandi bakaba ibimuga.

Yabakanguriye kujya batwara moto zabo bafite ibyangombwa kuko iyo babafashe  bagafata na moto bibagiraho ingaruka.

Yashimye imikoranire myiza irangwa hati ya polisi n’abatwara za moto kujya batwara abantu bitonze kandi bagatwara aruko bafite ibyangombwa  bibemerera kujya mu muhanda birimo impushya z’agateganyo n’ibindi bisabwa n’amategeko.

Yasoje abasa gukomeza kugira imikoranire myiza n’inzego z’umutekano barushaho gutanga amakuru ku gihe  barwanya ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi kuko abarucuruza cyangwa abarwijiza mu gihugu usanga bakunda gukoresha za moto.

Safari cyprien, umwe mu bamotari bari bitabiriye iyi inama, yashimiye inama nziza bagirwa na Polisi aho avuga ko iyo nama yari ingira kamaro cyane cyane ko yabibutsaga amwe mu makosa akunze gukorwa na bamwe muri bagenzi babo ndetse bikanangiza isura y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto muri rusange.

Yagize ati, “Uyu mwuga dukora mu by’ukuri ni mwiza kuko udutunze ndetse n’imiryango yacu. Ntabwo rero twakihanganira umumotari uwo uwariwe wese ukora amakosa mu mihanda dore kuko  bene ayo makosa ahanini atera impanuka zihitana ubuzima bw’abantu ndetse n’ibintu bikahangirikira”.

Yavuze ubutumwa bahawe na Polisi bagiye kubugeza kuri bagenzi babo ndetse ko bazaharanira kurwanya ibyaha bitera impanuka nk’umuvuduko ukabije ndetse n’ibindi byaha biromo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Yasabye bagenzi be kurangwa n’imyitwarire  myiza kandi bakagira isuku  batanga serivise nziza kubo batwara.