Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi abakozi batatu bakoraga ku kigo nderabuzima cya Ruhombo giherereye mu karere ka Burera, bakurikiranyweho kunyereza ifu ya Shisha Kibondo.
Iyi ikaba ari ifu y'igikoma ikungahaye ku ntungamubiri igenerwa abana bari hagati y’ amezi atandatu na makumyabiri n’ane n’abagore bonsa bari mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagenerwa nk’inkunga ikaba ibafasha gukura neza.
Abafashwe ni umucungamutungo w’iki kigo nderabuzima, ushinzwe imibereho myiza n’Umuyobozi wungirije ushinzwe aho bapimira ibizamini (Laboratory assistant) muri iki kigo nderabuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko hari raporo zerekanye ko iyi fu bayikuraga mu bubiko bw’iki kigo nderabuzima.
Yavuze ati:”Iperereza ryerekanye ko aba bakozi uko ari batatu bafatiwe mu cyuho bafite iyi fu ya Shisha Kibondo.”
Yakomeje avuga ati:”Kugeza ubu, ntituramenya neza uko ifu yibwe yose ingana, ariko hari gukorwa ubugenzuzi ngo hamenyekane uko ingana kugirango bifashe mu iperereza rigikomeje.”
CIP Twizeyimana yavuze kandi ati:”Aba uko ari batatu bandikaga ku mazina ya baringa ko bayahaye iyi fu, ahubwo bakayijyanira mu ngo zabo, ibi bikaba bifatwa nk’ubujura, inyandiko mpimbano no kunyereza ibya rubanda.”
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ifuga ko uhamwe n’ubujura ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugezaku myaka ibiri (2), naho iya 609 ikavuga ko umuntu uhimba inyandiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Kinyarwanda
English











