Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara abantu n’ibintu mu mazi n’abakora uburobyi mu biyaga bya Burera na Ruhondo, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’amazi no kugira uruhare mu kurwanya impanuka ziyaberamo.
Ni mu nama yateguwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, yitabiriwe n’abarenga 800, bagize amakoperative atwara abantu n’ibintu n’ay’uburobyi mu biyaga bya Burera na Ruhondo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata, ibera mu mirenge ya Kinoni na Kagogo yo mu karere ka Burera.
Yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Edmond Kalisa, Umuyobozi w’akarere ka Burera, Mukamana Soline n’abayobozi b’imirenge n’utugari bikora kuri ibyo biyaga byombi.
Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, yagarutse ku by’ingenzi bikorerwa mu mu mazi ari byo; uburobyi no gutwara abantu n’imizigo, yibutsa abakora iyo myuga gukora kinyamwuga birinda ibyayibangamira nk’impanuka.
Yagize ati: “Hari ibyo mugomba kwirinda igihe mutwaye abantu kugira ngo bitabateza impanuka nko gutwarana abantu n’imizigo, kubatwara batambaye umwambaro wabugenewe (life jacket) no gupakira ibirenze ubushobozi bw’ubwato kandi mugatwara ubwato ari uko mufite ubwishingizi n’uruhushya rubemerera gutwara abantu.”
Yibukije abarobyi kwirinda gukorera mu kajagari, kurobesha imitego itujuje ubuziranenge no kuroba amafi atarageza igihe kandi bakirinda kwangiza ibikorwaremezo biri ku nkengero z’amazi nko gucukura umucanga, gutema ibiti n’ibyatsi cyangwa se guta mu mazi imyanda iyo ariyo yose.
ACP Mwesigye yabasabye kujya bigenzura bakareba abadakurikiza amabwiriza n’amategeko abagenga ndetse n’abiyitirira umwuga wabo bataba mu makoperative, kuko bakora amakosa akabitirirwa, ahubwo bagatanga amakuru bityo bikabarinda amakosa n’akajagari bikorerwa mu mazi.
Yabasabye kandi kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge birinda gukoreshwa n’ababyishoramo, mbere y’uko bapakira imizigo, bakabanza kumenya ibirimo niba byemewe gucururizwa mu Rwanda cyangwa se byinjijwe mu gihugu mu buryo bwemewe.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Mukamana Soline, yasabye amakoperative y’uburobyi n’ubwikorezi bwo mu mazi kwirinda no kurwanya ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Muzi ko amazi ajya atwara ubuzima bw’abantu, akenshi ugasanga biturutse ku baba bayagiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato, turabasaba kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umwuga wanyu, mukawukora kinyamwuga kuko ubafitiye akamaro, ukakagirira imiryango yanyu n’igihugu muri rusange.”
Mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, mu biyaga bya Burera na Ruhondo habereyemo impanuka 2 zikomeye zahitanye ubuzima bw’abantu 12.
Impanuka zo mu mazi ziterwa ahanini n’abakora uburobyi butemewe, abatwara magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu bwato, abakoresha ubwato budafite ibyangombwa ndetse n’uburangare.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi rishishikariza abaturarwanda kwirinda kujya mu gice cy’amazi babona ko yabateza akaga nk’ahari inyamaswa, gazi, mikorobi cyangwa se ayanduye kandi mu gihe habayeho impanuka bakihutira gutabaza bakoresheje ifirimbi iba iri mu mwambaro w’ubwirinzi cyangwa bagahamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 110, kugira ngo bahabwe ubutabazi n’iri shami.