Itegeko ry’umuryango mu Rwanda rivuga ko umuntu yemererwa gushyingirwa afite imyaka 21 y’amavuko, iyo bibayeho iyi myaka itaruzura bavuga ko uwo muhango wabaye imburagihe ndetse n’uwabikoze akabiryozwa hitabajwe amategeko.
Nyuma y’aho bigaragariye ko mu turere tumwe na tumwe umuco wo gushyingira abana imburagihe utaracika, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, ku itariki ya 18 Nzeri yagiranye inama n’abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku murenge bo mu mirenge ya Rugarama na Cyanika, ibasaba kugira uruhare mu kurwanya uyu muco.
Mu kiganiro bahawe n’umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko n’umuco Nsengiyumva Jean De la Croix, yarababwiye ati:”Mudufashe kurwanya gushyingira abana imburagihe, kuko ubikorewe bimugiraho ingaruka nyinshi nko gutangira ubuzima bubi kuko aba yacikije amashuri, kuba umubyeyi akiri muto ndetse rimwe na rimwe ubukene bw’akarande bukamubaho umurage.”
Sengiyumva yasobanuriye abo babyeyi ibyiza byo gushyingira inkumi cyangwa umusore ugejeje imyaka y’ubukure avuga ati: “Umukobwa cyangwa umuhungu akwiye gushaka ageze ku myaka 21, kuko aba afite ibitekerezo bihagije, amaze kubona ibintu byinshi, aba amaze kureba abamuruta, bigatuma kuri iyi myaka ashaka afite ikigendererwa, akora ibyo yakabaye akwiriye gukora. Ariko iyo ushatse munsi y’ iyi myaka nta kintu uba uzi, niyo mpamvu ubona bamwe bashaka bakananirwa bakavayo, kubera ko bashatse batarageza igihe.”
Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimyumukiza ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, nawe yasabye aba babyeyi gufatanya na Polisi kurwanya iki cyaha aho yavuze ati:”Biratangaza kubona mureka abana bagashyingirwa imburagihe, bamara kunaniranwa n’abo baba babahohoteye, bamaze no kubyarana abana, akaba aribwo muza kubivuga kuri Polisi. Mukwiye kujya mukumira iki cyaha kitaraba.”
Yabasobanuriye icyo itegeko rihanisha umuntu wese ugira uruhare mu gushyingira umuntu utarageza ku myaka y’ubukure cyangwa ku gahato, ababwira ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 2, n’ihazabu y’ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) y’amafaranga y’u Rwanda.
Abandi bari bitabiriye iyi nama ni urubyiruko ruhagarariye abandi muri iyi mirenge, abanyeshuri bagize itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu ishuri ryisumbuye rya Kidaho n’abaturage bagize itsinda ryo kurwanya kanyanga (Anti-Kanyanga Club) muri iyi mirenge yombi.
Kinyarwanda
English











