Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abagize amahuriro yo kurwanya Kanyanga bahawe ubumenyi ku buryo baca itundwa ryayo

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yahuguye abagize amahuriro yo kurwanya Kanyanga bibumbiye mu matsinda icumi aho yabahaye ubumenyi ku buryo baca itundwa ry’iyi nzoga itemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda kubera ko iri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.

Abahuguwe  ni abo mu mirenge ya Cyanika na  Kagogo, bakaba barahuguriwe mu kagari ka Karangara ku wa 14 Ugushyingo  n’abo mu ya  Rugarama na Gahunga bahuguriwe mu kagari ka Kagitega ku wa 15 Ugushyingo.

Abagize ayo mahuriro bahuguranywe n’abagize Komite zo kubungabunga umutekano n’Inkeragutabara bo muri iyo mirenge ine; bakaba bose hamwe barenga 1400, aho muri Cyanika na  Kagogo hahuguwe 1275, naho muri Rugarama na Gahunga hakaba harahuguwe 150).

Aganira n’abagize ayo mahuriro bo mu mirenge ya Cyanika na Kagogo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yabasabye gushyira imbaraga mu guca iyinjizwa rya Kanyanga mu gihugu no gukangurira abantu b’ingeri zose kutayinywa , kutayitunda no kutayicuruza babasobanurira ingaruka zabyo.

Yagize ati:"Mujye mubabwira ko itesha ubwenge uwayinyoye ku buryo akora ibyo atatekerejeho birimo ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubujura; buri wese akaba rero akwiriye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa rya Kanyanga."

Yakomeje ababwira ati:"Kuyirwanya bisaba ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage ndetse no hagati y’inzego ubwazo. Inama nk’iyi ni ingenzi kuko ifatirwamo ingamba zo kunoza ubwo bufatanye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Kayitsinga Faustin yabwiye abahuguriwe mu kagari ka Karangara  ati:"Inzego zibereyeho kunganirana no kuzuzanya kuko zose zigamije iterambere n’umutekano by’abaturarwanda. Mufatanye rero kurwanya ibyaha aho biva bikagera muhanahana amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze."

Kayitsinga yashimye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi yahaye abagize ibyo byiciro ku bijyanye no guca itundwa rya Kanyanga ndetse no gukumira ibindi byaha, kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe.

Mu kiganiro yagiranye n’abo mu mirenge ya Rugarama na Gahinga, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza yababwiye ati:"Mu bukangurambaga bwanyu mujye mubwira abo muganira na bo ko Kanyanga itera ubukene kubera ko umuntu uyifatanwe afungwa, kandi agacibwa ihazabu. Mujye mubagira inama yo gucuruza no kunywa ibyemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo."

Yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro  ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

AIP Nshimiyumukiza yababwiye kandi ibihano bihabwa abishora mu biyobyabwenge   biteganywa mu ngingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda zirimo iya 594 ivuga ko  gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Amahuriro yo kurwanya itundwa rya Kanyanga yashyizwe mu mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye, Bungwe, Gatebe, Rusarabuye, Rwerere na Ruhunde;  aho buri rimwe rigizwe n’abantu 15.