Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera:Yishwe n’ingona ubwo yitwikiraga ijoro ajya kwiba amafi mu kiyaga

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage cyane cyane abaturiye ibiyaga n’imigezi hirya no hino mu gihugu kubahiriza amategeko agenga uburobyi mu Rwanda.
 Ubu butumwa buje nyuma yo kubona ko hari bamwe mu baturiye ibiyaga  bafite  umuco mubi wo kwitwikira ijoro bakajya kuroba amafi mu buryo butemewe, ibyo bikaba bitera ingorane kuko hari abahatakariza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi abandi bagakomereka cyangwa bakaribwa n’ingona cyangwa imvubu.  Ingero ni nyinshi z’abantu bahura n’ibyo bibazo.
Urugero rufatika ni aho tariki ya 10 Ukwakira uyu mwaka, Umugabo witwa Jean Marie Vianney Bizimungu w’imyaka 34 yishwe n’ingona ubwo yitwikiraga ijoro akajya kuroba amafi mu buryo butemewe n’amategeko mu kiyaga cya Rumira giherereye mu murenge wa Rilima akarere ka Bugesera yihishe abashinzwe kurinda ibiyaga, nyuma y’umunsi umwe hakaboneka igihimba gusa ingona yagitaye ku nkombe zo hakurya mu murenge wa Gashora.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’I  Burasirazuba Senior Superitendent Jean Marie Njangwe, arasaba abaturage kutaroba mu buryo butemewe n’amategeko. akanasaba kandi abantu kwibumbira mu mashyirahamwe agamije uburobyi azwi n’inzego z’ubuyobozi kuko aribyo byatuma bo ubwabo biteza imbere kurushaho ndetse n’igihugu kigatra imbere. Ikindi yibutsa ababyeyi, ni ukubuza abana gukinira hafi y’ibiyaga n’imigezi kugira ngo habeho kwirinda ingaruka zo kurohama ndetse n’izishobora guterwa n’ingona zishobora kubarya.
Yanavuze ko bitari biherutse ko umuturage muri ako karere ahitanwa n’ingona, kuko bari bamaze guhindura imyumvire n’imitekerereze nyuma yo kwigishwa no kubona abandi bantu  ingona zatwaye ubuzima.
Ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y’I Burasirazuba no mu karereka Bugesera by’umwihariko, bufatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bukaba bwiyemeje gukaza amarondo ku biyaga kugirango abikinga amajoro bajya kwiba amafi bakaribwa n’ingona batazongera guhura n’izo ngorane.