Polisi ikorera mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi umurenge wa Ngeruka, akagari ka Gihembe yahafatiye abagabo 2 batetse kanyanga. Abafashwe ni François Nshimyiryejo w’imyaka 31 y’amavuko na Pascal ukubereyimfura w’imyaka 30.
Aba bagabo bakaba afatiwe mu rugo rwa Nshimyiryejo aho bari bayitetse babasangana litiro 15 zakanyanga bari bamaze gutunganya ,ingunguru 1 yaritetsemo kanyanga n’amajerekani 14 yararimo ubusa bari bategereje gushyiramo kanyanga iri bukorwe.
Abafashwe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ku Ruhuha.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ iburasirazuba Superintendent (SSP) Benoi Nsengiyumva, arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage birimo kanyanga,urumogi n’ibindi .
SSP Nsengiyumva arasaba kandi abaturage gukomeza kugeza amakuru kuri Polisi y’aho bakeka hakorerwa za kanyanga cyangwa bindi biyobyabwenge birimo urumogi kugira ngo habeho gukumira no gufata abagaragara muri ibyo bikorwa.
Yasabye kandi abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yashisikarije abaturage gukomeza gukorana na Polisi batanga amakuru kandi bakarushaho gukora barwanya ubukene aho gushakira amakiriro mubintu byangiza ubuzima bw’abaturage kandi nabo bikabateza ingaruka zirimo gufatirwa ibihano kubafatiwe mu bikorwa nk’ibyo.
Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.ni ukuvuga igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Kinyarwanda
English











