Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Ukwakira, mu karere ka Bugesera hafatiwe imodoka yaritwaye insinga z’amashanyarazi ibizingo 102.
Ibi bikaba byabaye ubwo abapolisi bakora mu muhanda bahagarikagaga imodoka ifite pilake UAQ 617 F, bityo basanga ipakiye insinga. Kayihura Pascal, umushoferi w’iyi modoka yabajijwe kwerekana ibyangobwa byo gupakira izo nsinga arabibura ,avuga ko yabyibagiriwe mu rugo.
Yabasabye ko yajya kubizana kuko yababwiraga ko ari hafi hanyuma ageze mu nzira arirukanka ariko nyuma aza gufatirwa mu kagari ka Kanazi, umurenge wa Nyamata mu KArere ka Bugesera.
Iyi modoka yafashwe ivuye ku mupaka wa Nemba yerekeza I Kigali.
Ubu uyu mushoferi n’imodoka baka bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Chief Inspector (CIP) Issa Bacondo yasabye abacuruzi kujya babanza kureba neza insinga bacuruza ko zujuje ibyangombwa by ‘ubuziranenge kugira ngo bagurishe abaturage ibyo bizeye koko.
Yabibukije ko bibagiraho ingaruka n’igihombo iyo bacuruje cyangwa bakagura insinga zitujuje ubuziranenge kuko iyo bafashwe bafungwa ndetse no gucibwa amande.
Yakanguriye kandi abaturage bubaka amazu kujya bakoresha insinga z’ amashanyarazi zujuje ubuziranenge bityo kugira ngo habeho kwirinda impanuka z’inkongi z’imiriro zahato na hato.
Kinyarwanda
English











