Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera:Abaturage bakunguriwe kujya bakora siporo bakanarwanya ibiyobyabwenge

Ubusanzwe umuco wo gukora siporo ku cyumweru wari umaze igihe umenyerewe nk’umwihariko  w’umujyi wa Kigali.Kuri ubu iki kigorwa kibamaze  kugera hirya no hino mu gihugu.

Ni muri urwo rwego kuri  iki cyumweru tariki 17 Werurwe abaturage bo mu karere ka Bugesera bazindukiye mu gikorwa cya siporo kimaze kumenyerwa ku izina rya Car free day(Aho mu gitondo cya kare imihanda  inyurwamo n’ibinyabuziga ifungwa mu gihe abantu barimo kuyinyuramo bakora siporo).

Ubwo hakorwaga iyi siporo mu karere ka Bugesera umuyobozi wa Polisi muri ako karere Superintendent of Police (SP) Jean Pierre Hategekimana yakanguriye abaturage kujya bitabira siporo kenshi gashoboka mu rwego rwo kurinda  ubuzima bwabo indwara  zitandukanmye.

Yabibukije ko siporo hari byinshi ihindura mu mubiri w’umuntu  cyane cyane ikaba umuti ku ndwara zimwe na zimwe.

Yagize ati:” Umubiri w’umuntu ukeneye siporo kugirango ubashe gukora neza kandi turabizi neza ko umuntu wakoze siporo bimurinda indwara za hatano na hato turasabwa kujya tuyitabira kugirango tubashe kugira ubuzima bwiza buzira umuze ”

SP Hategekimana  yakomeje   avuga ko bidakwiye ko abantu bakomeza kwicwa n’indwara ziterwa no kudakora siporo mugihe kuyikora ari Ubuntu nta kiguzi bisaba.Yabibukije ko indwara zituruka ku kudakora siporo usanga kuzivuza bihenda bityo abakangurira kujya bitabaira siporo kenshi gashoboka.

SP  Hategekimana yakomeje yibutsa  abaturage ko nyuma yo gukora siporo no kurwanya ibiyobyabwenge biri munshingano zabo kuko bigenda bigaragara ko bimaze kwangiza abantu benshi cyane cyane urubyiruko kandi arirwo u Rwanda rw’ejo.

Yagize  ati:” Urubyiruko nirwo mizero yejo hazaza ariko bimaze kugaragara ko arirwo rwishora cyane mubiyobyabwenge, njye nawe dufatanye tubirwanye bireke  kwangiza abaturarwanda ”

Yakomeje asaba abaturage kujya bihutira gutanaga amakuru y’aho hose babonye ibiyonbyabwenge kugira ngo biciye burundu.Kuko ingruka zabyo zirimo gukora ibyaha, amakimbirane yo mu miryango n’ibidni bitandukanye usanga bigira ingaruka ku muryango nyarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange.

Imanishimwe Yvette,  umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho  myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera nawe yasabye abaturage kujya bitabirira siporo ikorwa buri cyumweru cyagatatu  cy’ukwezi ariko abasaba kujya bayikora no muyindi minsi y’imibyzi igihe babonye umwanya mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.