Abahagarariye amashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare na moto bakorera mu karere ka Bugesera , biyemeje kurushaho kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko aho bari hose.
Iyi n’imwe mu nyanzuro bafatiye mu nama yabo nyunguranabitekerezo yabereye mu kagari ka Nyamata ville,umurenge wa Nyamata ku ya 30 Mutarama.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Supt. of Police (SP), Richard Rubagumya, witabiriye iyi nama,yabakanguriye kugira ahantu hazwi baparika mu gihe bategereje abagenzi, kugira ngo birinde gukorera mu kajagari kandi byorohere inzego zishaka kubagezaho amabwiriza runaka no gukemura ibibazo byabo.
Yababwiye ko kugira ahantu hazwi baparika bizatuma batarwanira abagenzi , bishobora guteza impanuka.
SP Rubagumya yabakanguriye kwubahiriza amategeko y’umuhanda harimo kwambara ingofero , no kuyiha abagenzi kandi bakareba ngo barayambaye.
Na none yabibujkije kutavugira kuri telefone no kwirinda umuvuduko ukabije mu gihe batwaye abagenzi.
Yagize ati, ˝ Ntimujya mubona se bagenzi banyu bahitanwa cyangwa bakomeretswa n’impanuka baba bateje kandi bashoboraga kuzirinda. Impanuka ntizitoranya.Niyo mpamvu kuzirinda no kuzikumira bifitiye inyungu abakoresha umuhanda bose ˝.
SP Rubagumya yabakanguriye kujya bagira amakenga y’abo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n’amategeko birimo ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi.
Yabakanguriye kwambara buri gihe imyenda y’akazi , kurangwa n’isuku no kwirinda umuco wo kurobesha.
Mubyo biyemeje harimo gukomeza kwubahiriza amategeko y’umuhanda no gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahunganya ituze ry’abantu.
Kinyarwanda
English











