Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Kuwa wambere taliki ya 8 Nzeri 2014, mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama, akagari ka Kabeza, hafatiwe umugabo witwa Jean Muhirwa w’imyaka 25 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Nk’uko  Polisi ikorera muri ako karere  yari iri mu kazi kayo gasanzwe ko kubaza ibinyabiziga ibyangombwa, uyu mugabo yaje atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulaki RAB 050 P yarigiye gupakira imicanga maze umupolisi amubajije ibyangombwa asanga arabyujuje ariko ipine y’imodoka imwe ishaje.agiye kumwandikira amakosa ko ipine ye atarinzima ahitamo kumuha  ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri(2000frw).

Uyu mugabao akaba ya komokaga mu karere ka Kicukiro,umurenge wa Kicukiro,akagari ka Kgarama ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata hamwe n’imoda.

Kuri iki cyaha, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamata superintendent Victor Vandama yashimiye uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.

Superintendent Vandama  yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese  gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.