Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Yafatanwe udupfunyika dusaga 700 tw’urumogi

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera kubufatanye n’abaturage yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko afite udupfunyika 703 tw’urumogi.

Kuri uyu wa 22 Gashyantare, nibwo Nayigiziki Alexis yafatiwe mu murenge wa Mayange, mu kagari ka Kibirizi atwaye uru rumogi kuri moto.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana,yavuze ko Nayigiziki yafashwe biturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage.

Yagize ati“ Twahawe amakuru n’ abaturanyi b’uyu mugabo ko acuruza ibiyobyabwenge bityo Polisi itangira ibikorwa byo kumushakisha.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo yaje gufatwa atwaye uru rumogi kuri moto RB 594Q aho bivugwa ko yari arushyiriye abakiriya be arukuye mu Ntara y’amajyaruguru mu karere ka Nyanza.

CIP Twizeyimana yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika kuko amayere yose bakoresha yamenyekanye bityo kubufatanye n’abaturage uzabijyamo wese azafatwa agahanwa.

Yagize ati ” Ntabwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano kubufatanye n’abaturage bazigera bahuga na gato mu kurwanya abishora mu biyobyabwenge. Turabagira inama yo kubireka kuko ubifatanwe ahura n’ingaruka ku giti cye ndetse n’umuryango we.”

CIP Twizeyimana asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye. 

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.