Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Urubyiruko rw’abanyeshuri rwigishijwe uko bakoresha neza umuhanda

Ku itariki ya 17 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yasuye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kamabuye mu murenge wa Mayange, ikaba yaraganiriye n’abanyeshuri ndetse n’abarimu babo bose hamwe bagera kuri 500; ku ikoreshwa neza ry’umuhanda no kubahiriza amategeko awugenga mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Iki kiganiro bakigejejweho n’ushinzwe imikoranire  ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze.

AIP Uwitonze yavuze ko hari ubwo abanyamaguru bahura n’impanuka bakagongwa n’ibinyabiziga, rimwe na rimwe aribo ba nyirabayazana kubera kutamenya amategeko yo kugenda mu muhanda, cyangwa se hakaba n’ubwo bahohotewe n’abatwara ibinyabiziga.

Yasabye abo banyeshuri kugira uruhare mu kwirinda impanuka zo ku muhanda, bakarangwa n’imigendere myiza irinda guteza impanuka cyangwa se kuba bahohoterwa nazo.

Yagize ati:” mukwiye kwirinda kugenda muri agatsiko ku muhanda, kuko bituma umuhanda ugabanuka mu bugari bwawo kandi abawusangiye bose bagomba kuwukoresha. Ni byiza kugendera ku ruhande rw’ibumoso, kuko bituma umenya uko wakwitwara ku bashoferi mugiye guhura kandi ukaba uziko iziguturuka inyuma ziri bunyure iburyo”. Yakomeje kandi agira ati:” nanone igihe ugenda ku muhanda kandi hari inzira yashyizweho igenewe abanyamaguru niyo ukwiye gukoresha yonyine.”

AIP Uwitonze kandi yasabye abo banyeshuri kujya bambukira ahari ibimenyetso biha abanyamaguru uburenganzira bwo kwambuka ( zebra crossing), bigakorwa babanje kwitegereza neza  ko abatwaye ibinyabiziga batanze ubwo burenganzira; ndetse bakirinda  gukinira mu muhanda cyangwa mu nkengero zawo kuko bishobora guteza impanuka. Yasoje abasaba kwirinda  ibintu bibarangaza mu gihe bambuka umuhanda nko kwitaba terefoni, kumva imiziki n’bindi kuko biteza impanuka.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Bugesera  Kazungu Jean Claude, wari witabiriye iki kiganiro, we yasabye aba banyeshuri kujya batanga amakuru y’ikintu cyose cyabangamira imyigire myiza yabo n’ibindi byaha muri rusange, asoza abasaba kutishora mu biyobyabwenge.