Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera irashimira abagize ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha bo muri aka karere kubera uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Yabasabye kandi kurushaho gukangurira abantu kwirinda ibyaha bitandukanye ndetse bakaba maso kugira ngo bakomeze ihame ryiza ryo gusigasira uwo mutekano n’ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
Ibi byavugiwe mu nama ushinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, izindi nzego ndetse n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of police (AIP) Cyprien Uwitonze yagiranye n’urwo rubyiruko 26 rwo mu murenge wa Ntarama tariki ya 14 Mata.
AIP Uwitonze yabwiye urwo rubyiruko ati;” uruhare rwanyu mu kubumbatira umutekano ruragaragara cyane. Mukomerereze aho, kandi murusheho gukangurira abandi kwirinda ibyaha by’ubwoko bwose cyane cyane ibiyobyabwenge nk’urumogi, kutabinywa no kutabikwirakwiza n’ibindi”. Yababwiye nanone ati:” Mujye mubasobanurira ingaruka mbi zo kubinywa no kubifatanwa kandi mubakangurire kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora”.
Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ntarama Rwabishugi Fidele, wari uhagariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, yasabye urwo rubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, ibyo bakabikora birinda ndetse banarwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko. Dushimimana Alphonsine ni umuhuzabikorwa w’urwo rubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gukumira no kurwanya ibyaha mu murenge wa Ntarama, we yagize ati:” turi imbaraga z’igihugu.
Tugomba rero kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira ituze rya rubanda”. Yasabye bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda ndetse asaba n’urundi rubyiruko kuza bakifatanya nabo mu bikorwa byabo by’ubukorerabushake, bigamije gufatanya na Polisi ndetse n’inzego zose kwibungabungira umutekano cyane cyane hakumirwa ibyaha bitaraba.
Kinyarwanda
English











