Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Umugabo yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa

Ayirwanda Jean Baptiste, utuye mu kagari ka  Nyakayaga ,mu murenge wa Kamabuye, akarere ka Bugesera, yafashwe ku itariki 24 Kamena uyu mwaka agerageza guha ruswa umupolisi w’u Rwanda y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekure umuturanyi we witwa Mukanyamwasa Betty wafatanywe ikiro kimwe n’igice cy’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Ayirwanda ufite imyaka 33 yahamagaye uwo mupolisi kuri terefone amubwira ko hari icyo ashaka kumubwira, amusaba ko bahura kugira ngo akimubwire.

IP Kayigi yagize ati:"Uwo mupolisi yarabimwemereye maze bagihura Ayirwanda ahita agerageza kumuha iyo ruswa, uwo mupolisi arayanga."

Yavuze ko Mukanyamwasa uri mu kigero cy’imyaka 55 yafatanywe ruriya rumogi ku itariki 21 Kamena uyu mwaka, rukaba rwarafatiwe mu nzu ye.

IP Kayigi asobanura ububi bya ruswa yagize ati:"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu."

Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yagize na none ati:" Abavandimwe n’inshuti z’umuntu ukurikiranyweho icyaha runaka bakwiye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranyije n’amategeko."

Yavuze ko Ayirwanda yamaze gushyikirizwa urukiko naho Mukanyamwasa akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje.

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).

Aramutse ahamwe n’icyaha, Ayirwanda yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.