Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera : Umugabo w’imyaka 32 ari mu maboko ya Polisi azira gutanga ruswa

Kuwa Gatatu taliki ya 10 Ukuboza, mu karere ka Buugesera, umurenge wa Nyamata, umugabo witwa Elissa Ukobizaba uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Nk’uko  Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ubwo Polisi yari iri mu kazi kayo ko gukora umukwabu ,igafata inzererezi, abajura, abadafite ibyangombwa n’abakora umwuga w’uburaya hari bamwe bafunzwe maze bituma uyu mugabo Elissa afata icyemezo cyo kujya gutanga ruswa ku mupolisi kugira ngo amufungure murumuna we wari wafatiwe mu ri uwo mukwabu.

uyu mugabo akaba yaraje kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata  ashaka guha ruswa y’amafaranga ibihumbi12,000  umupolisi witwa   PC (Police Constable) Jean Paul Nkurunziza amusaba ko  yamufasha akamurekurira murumuna we wari wafatiwe muri uwo mukwabu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntaray’iburasirazuba Inspector of Police Emmmanuel Kayigi aragira inama abaturage ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.

IP Kayigi yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese  gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.

Uyu mugabo nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.