Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Mutarama 2015, mu karere ka Bugesera , umurenge wa Mwogo, akagari ka Rurenge, umugabo w’imyaka 29 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ubwo Polisi yari iri mu kazi ko gukora umukwabu wo gufata abantu benga n’abakora inzoga z’inkorano n’abacuruza ibiyobyabwenge yafashe abantu batandukanye maze hafatwamo n’abavandimwe b’umugabo witwa Jean Nepon Twahirwa bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya nyamata.
Bagejejwe kuri sitasiyo Twahirwa yaje kubafunguza ashaka guha ruswa y’ibihumbi 70,000 umupolisi wari uru ku kazi ngo amworohereze amurekurire abavandimwe maze ahita afatirwa mu cyuho ,ubu nawe akaba afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata.
Umukwabu nk’uyu kandi wari wabaye mu karere ka Nyagatare aho mu murenge wa Karangazi,akagari ka Ndama Polisi yafashe imodoka ya Toyota Hilux ifite purake RAA 920 B yaritwawe na Aminadab Rengera apakiye amakarito 60 ya Chief Waragi na litiro 20 za kanyanga ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Chief Inspector of Police Emmanuel Kayigi akaba yihanangiriza abantu bacuruza ibiyobyabwenge maze ashimira uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, akaba agira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya.
IP Kayigi yakomeje avuga ko abaturage bagomba kumva uburemere bwo gutanga ruswa kuko ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.
Uyu mugabo watanze ruswa nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.
Kinyarwanda
English











