Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Ubuyobozi bw’akarere n’ubwa Polisi bibukije abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira amakimbirane mu ngo

Ubwo ku itariki ya 23 Ukwakira mu karere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata haberaga inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b'imidugudu, ab'utugari n’abafashamyumvire bose bo mu murenge wa Nyamata, umuyobozi w’aka karere Nsanzumuhire Emmanuel n’umuyobozi wa Polisi (DPC) muri Bugesera Chief Inspector of Police (CIP) Alex Ntaburana babibukije kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo no kurangwa n’isuku mu murenge wabo.

Nsanzumuhire yarababwiye ati:” Nimwe muri hafi y’abaturage, nimuhagurukire rimwe mubakangurire kugira uruhare mu mihigo akarere kaba karihaye irimo kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku mu ngo, gutoza abana isuku no kudata ishuri n’indi mihigo.”

Yakomeje abasaba ko bakwegera abaturage bakabumvisha ko bazagera ku iterambere ari uko birinze amakimbirane yo mu miryango aho yavuze ati:” Iyo abaturage bari  mu mutekano nta makimbirane ari hagati y’abashakanye, nta kabuza bagera ku iterambere bifuza, imihigo bihaye bakayigeraho, ariko iyo bafitanye amakimbirane biba ari inzitizi.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yakanguriye aba bayobozi kuba maso, bakareba ko nta muturage ubaca mu rihumye akubaka mu kajagari, bagashyira imbaraga mu kurwanya abazunguzayi batangiye kugaragara mu gasanteri ka Nyamata, no gukangurira abaturage kororera mu biraro.

CIP Ntaburana nawe yasabye aba bayobozi b’inzego z’ibanze kongera imbaraga mu byo bakora byose agira ati: “Mukore ibishoboka byose ibikorwa bibi bikumirwe ku buryo ibyaha bigabanuka, mukangurire abaturage kongera imbaraga mu gukora amarondo, cyane cyane mu duce tw’ubucuruzi, mu rwego rwo gukoma mu nkokora abantu kimwe n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.”

Nawe yabasobanuriye ko abaturage bayobora nibabana batumvikana bitazagira ingaruka kuri bo gusa, ahubwo ko bizanabangamira ituze n’umutekano by’abaturanyi babo, aha akaba yaragize ati:"Ntushobora gutora agatotsi mu gihe hari intonganya n’imirwano mu rugo rw’umuturanyi."

Yabasabye kandi kudatuma hari umuturage wishora mu biyobyabwenge kuko ahanini aribyo ntandaro y’ibindi byaha.

CIP Ntaburana yasabye aba bayobozi gushishikariza abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye n’inzego z’umutekano kugira ngo umutekano ukomeze kurindwa neza, abasaba ko aho bazi abantu bashobora kuba bahungabanya umutekano bajya babigeza ku babishinzwe hakiri kare.