Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Polisi y’u Rwanda yangije ibiyobyabwenge bitandukanye n’ibiti bya Kabaruka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere, kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Kanama yangije ibiyobyabwenge bitandukanye, ndetse n’ibiti bya Kabaruka byose byafatiwe mu mikwabo yabaye muri ako karere mu bihe bishize. Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu murenge wa Nyamata

Hakaba hangijwe toni esheshatu za Kabaruka, litiro 270 za Kanyanga, ibiro bitatu  n’udupfunyika 300 by’urumogi.

Nyuma y’iki gikorwa, umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, yabwiye abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ko gutema ibiti ari ukwangiza ibidukikije, kandi bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu”.

yakomeje yibutsa buri wese ushaka gutema ibiti, ko yabanza akanga uburenganzira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batuyemo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (Supt.) Victor Vandama yasabye abaturage kwirinda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge.

Yavuze ko Polisi izi neza ko hari ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu bivuye mu bihugu duturanye mu buryo butemewe n’amategeko kandi binyuze ku mipaka itemewe n’amategeko, avuga ko ababigiramo uruhare bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Supt. Vandama yibukije ababyeyi bari aho ko bagomba kwigisha abana babo ububi bw’ibiyobyabwenge, asoza abasaba gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’aho batuye.