Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Polisi y’u Rwanda yahaye abarobyi bo mu kiyaga cya Rweru amajaketi azajya abafasha bari mu mazi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Gashyantare, 2015  Polisi y’u Rwanda yahaye abarobyi bakorera mu kiyaga cya Rweru amajaketi 62, afite agaciro kangana n’ibihumbi magana atanu (500,000) by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa akaba yashimiye abaturage bakorera muri icyo kiyaga umwuga w’uburubyi maze abaha ubutumwa butandukanye burimo ubwo kwicungira umutekano.

CSP Twahirwa yasabye abahawe aya ma Jaketi kuyazayafata neza barushaho kubungabunga umutekano wo mazi, abasaba ko baba ijisho ry’umuturanyi maze ababwira ko Polisi ibereyeho kurinda umutekano w’abaturage hamwe no kubagira inama kugirango habeho gukumira ibyaha bitaraba.

Yabasabye kandi kwirinda kwishora mu byaha hamwe no kwirinda gutwara abanyabyaha cyangwa ibintu bya magendu ahubwo bakarushaho gutangira amakuru ku gihe aho babonye hari ikibazo bakamenyesha inzego z’umutekano.

Bwana Rwabuhihi Jean Christophe umuhuza bikorwa w’umurenge wa Rweru yishimiye ubufatanye Polisi y’ igihugu ikomeje kugaragariza abarobyi,maze avuga ko  kuba babonye aya ma jaketi bizagabanya impanuka za hato nahato mu mazi.

Uhagarariye abarobyi bo mukiyaga cya Rweru Musare Theoneste yashimiye Polisi y’u Rwanda, avuga ko nabo bazakomeza gukora ibishoboka byose bagasenyera umugozi umwe birinda icyahungabanya umutekano wo mu mazi hamwe no gukumira impanuka zo mu mazi,kandi bakazajya batangira amakuru kugihe.