Hashize igihe abaturage bakanguriwe kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’igiti cy’umushikiri gikunze kuvugwa ko kijyanwa mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Tanzania kuko icyo gikorwa cyangiza ibidukikije kandi twese tuzi akamaro ibidukikije bitugirira ku buzima bw’abantu muri rusange.
Urugero rubabaje ni kuri uyu wa gatatu taliki 31 Nyakanga, aho Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ya Toyota Dyna RAB 903 J yuzuye ibiti by’umushikiri mu Ntara y’i Burasirazuba, mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Kamabuye.
Twavuganye n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent (SP) Donat Kinani atubwira ko kugeza ubu umushoferi wari utwaye iyo modoka agishakishwa ngo atabwe muri yombi kuko yahise atoroka.
SP Donat Kinani akaba yaravuze yagize ati “Abaturage bose twabagiriye inama yo kwitandukanya n’umuco wo guca ibiti by’umushikiri kuko hariho ingamba nyinshi zo kurwanya abacuruza umushikiri dore ko n’amategeko ahari ahana abangiza ibyo biti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”
SP Donat Kinani yavuze kandi ko igikorwa cyo guhiga no gufata abajya mu bucuruzi butemewe bw’umushikiri gikomeje kandi abantu bose babifitemo uruhare bazajya babihanirwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent Emmanuel Karuranga yavuze ko abantu bagomba kumenya ko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije. Uhereye kuri gahunda zihari rero, umuntu uzajya ufatwa azajya ahanwa hakurikije amategeko. Yongeye agira inama abaturage ko bajya bafatanya Polisi muri urwo rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batangira amakuru ku gihe yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi butemewe.
Ubusanzwe umuntu wese ugiye gutema ibiti abisabira uburenganzira akemererwa. Ubwo burenganzira butangwa n’ubuyobozi bw’ibanze bwa Leta. Ibi biti rero bivugwa ko bijyanwa muri Uganda na Tanzania gukorwamo amavuta ndetse n’isabuni.
Ba nyiri amamodoka baragirwa inama yo guhora bakurikirana ibyo amamodoka yabo akora cyangwa ajya yikorera, kimwe no gutwara ibitemewe n’amategeko byose birimo ndetse n’ibiyobyabwenge kuko kutabimenya bituma bisanga mu makosa cyangwa se ibindi byaha bashobora kuba batagizemo n’uruhare, ariko bikabagiraho ingaruka kubera uburangare.
Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ireba ibijyanye no kurengera ibidukikije, iravuga iti: “Umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti… mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.