Hashize igihe Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za Leta bikangurira abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’igiti cy’umushikiri gikunze kuvugwa ko kijyanwa mu bihugu by’abaturanyi gukorwamo amavuta ndetse n’imibavu, kuko icyo gikorwa cyangiza ibidukikije kandi twese tuzi akamaro ibidukikije bigira ku buzima bw’abantu muri rusange.
N’ubwo hari abumvise ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, biragaragara ko hari abaturage bagikomeje kuvunira ibiti mu matwi, kuko hari abagifatirwa mu bucuruzi bw’ibi biti. Urugero rufatika ni aho kuri uyu wa gatandatu taliki 21 Ukuboza mu rukerera, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karera ka Bugesera yafashe imodoka Mitsubishi Fuso ifite icyapa kiyiranga RAC 698E ipakiye ibiti by’umushikiri .
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera, Superintendent of Police (SP) Donat Kinani yavuze ko umushoferi, nyir’imodoka, n’abandi bantu 3 bakekwa kugira uruhare muri ubu bucuruzi bafashwe ubu bakaba bafungiye sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
SP Donat Kinani yanavuze ko gufata abajya mu bucuruzi butemewe bw’umushikiri gikomeje kandi abantu bose babifitemo uruhare bazajya babihanirwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Senior Superintendent of Police(SSP)Benoit Nsengiyumva yavuze ko abantu bagomba kumenya ko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije. Yakomeje avuga ko uhereye kuri gahunda zihari, umuntu uzajya ufatwa azajya ahanwa hakurikijwe amategeko. Yongeye agira inama abaturage ko bajya bafatanya na Polisi muri urwo rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batanga amakuru yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi butemewe.
SSP Nsengiyumva yakanguriye ba nyir’imodoka gukurikirana ibyo imodoka zabo zikora cyangwa zikorera, kuko hari igihe abashoferi bazijyana gutwara ibitemewe n’amategeko ndetse n’ibiyobyabwenge, kuko kutabimenya bituma bisanga mu makosa cyangwa se ibindi byaha bashobora kuba batagizemo n’uruhare, ariko bikabagiraho ingaruka kubera uburangare.