Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo Nsengiyumva yenga Kanyanga

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera ifatanyije n’abaturage bakoze umukwabu mu kagari ka Kabeza umurenge wa Rilima bagwa gitumo uwitwa Nsengiyumva Emmanuel iwe mu rugo, aho yengera akanacururiza inzoga itemewe n’amategeko yitwa Kanyanga.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (Supt.) Victor Vandama yavuze ko bageze kwa Nsengiyumva bahasanze litiro 46 za Kanyanga n’ibijerikani bibiri (2) yifashishaga mu kwenga iyi nzoga, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.

Supt. Vandama  yasabye abaturage kwirinda inzoga zitemewe mu Rwanda n’izitujuje ubuziranenge, kuko zingaruka ku buzima bwabo, kandi ahanini zikaba arizo ntandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha bitandukanye.

Yasoje asaba  abaturage gutungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora izi nzoga ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango bafatwe bashyikirizwe ubutabera.anakangurira abaturage gukora imirimo yemewe, bakibumbira mu mashyirahamwe bakegera banki zikabaha inguzanyo.