Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yatahuye toni y’ibiti bya kabaruka binazwi ku izina ry’umushikiri, mu nzu y’umuturage witwa Nsengiyaremye Pascal w’imyaka 37.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ibitangaza, uyu Nsengiyaremye amaze kumenya ko Polisi yamutahuye yahise yiruka, ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superintendent of Police( SSP), Bénoit Nsengiyumva yihanangirije abantu bose bangiza ibidukikije muri aya magambo: “ Gutema no gutwara ibiti by’umushikiri ntibyemewe kandi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda”.
Yakomeje avuga ati: “ Ibi bikorwa byo gutema ibiti ni ukwangiza ibidukikije, kandi bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu”.
SSP Nsengiyumva yakomeje yibutsa buri wese ushaka ushaka gutema ibiti, ko yabanza akanga uburenganzira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batuyemo.
Yasoje ashima abaturage kubera imikoranire myiza bafitanye na Polisi, kuko kugirango inkozi z’ibibi zifatwe bituruka ku makuru aba yatanzwe n’aba baturage.
Bivugwa ko ibiti bya Kabaruka bijyanwa mu bihugu duhana imbibi, nyuma bikoherezwa mu bihugu bya Aziya, aho bivanwamo amavuta yo kwisiga n’imibavu ihumura neza.
Kinyarwanda
English











