Mu kagari ka Kibungo umurenge wa Ntarama akarere ka Bugesera, mu nzu y’umuturage witwa Ntagungira Celestin w’imyaka 35, ku cyumweru tariki ya 15 Kamena Polisi yahatahuye ibiti bya Kabaruka binazwi ku izina ry’umushikiri byari byuzuye icyumba.
Kugirango ibi biti bitahurwe ni abaturage bahaye amakuru Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera, ariko uyu Ntagungira amaze kumenya ko Polisi yamutahuye yahise ahunga, ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze.
Polisi yo muri ako karere kandi, yanafatiye mu kagari ka Kayumba umurenge wa Nyamata inzoga zo mu bwoko bwa Amstel zikorerwa mu gihugu cy’u Burundi,zikaba zari zarinjijwe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Abafatanywe izo nzoga ni Munyaneza Straton w’imyaka 44 akaba yafatanywe Amstel 24, Bigirinka Annonciata w’imyaka 27 we akaba yafatanywe Amstel 12 naho Masengesho Ester w’imyaka 33 afatanwa Amstel Bock 7.
Izi nzoga zose, Polisi y’u Rwanda ikaba yazishyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RAA).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superintendent of Police( SSP), Bénoit Nsengiyumva yihanangirije abantu bose bangiza ibidukikije muri aya magambo: “ Gutema no gutwara ibiti by’umushikiri ntibyemewe kandi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda”.
Yakomeje avuga ati: “Ibi bikorwa byo gutema ibiti ni ukwangiza ibidukikije, kandi bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu”.
SSP Nsengiyumva yakomeje yibutsa buri wese ushaka ushaka gutema ibiti, ko yabanza akanga uburenganzira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batuyemo bukamwemerera mu gihe busanze nta ngaruka mbi byagira ku buzima bw’abaturage.
Yasoje ashima abaturage kubera imikoranire myiza bafitanye na Polisi, kuko kugirango inkozi z’ibibi zifatwe bituruka ku makuru aba yatanzwe n’aba baturage.
Bivugwa ko ibiti bya Kabaruka bijyanwa mu bihugu duhana imbibi, nyuma bikoherezwa mu bihugu bya Aziya, aho bivanwamo amavuta yo kwisiga n’imibavu ihumura neza.
Ku kibazo cy’abinjiza ibicuruzwa mu buryo butemewe mu Rwanda, yavuze ko atari byiza kunyereza imisoro kuko uyitanze aba yiyubakiye igihugu.
Akaba yagize ati:” Iki ni igikorwa kitemewe n’amategeko, ubikora aba ashaka kunyereza imisoro, kandi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
SSP Nsengiyumva akaba yasabye abacuruzi n’abandi baturage kwirinda gukwepa imisoro, anasaba abatura gutanga amakuru y’abantu nk’aba bashaka gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.
Kinyarwanda
English











