Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Polisi yakanguriye abitabiriye inteko z’abaturage gukumira ibyaha

Mu mirenge yose igize akarere ka Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019, Habereye inama zihuza abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abaturage (Inteko z’abaturage) izi nama zikaba zigamije kureberahamwe uko  abaturage barushaho  gukumira ibyaha binyuze mu kwicungira umutekano.

Kurwego rw’akarere inteko y’abaturage yabereye mu murenge wa Mayange mu kagari ka Mbyo aho yitabiriwe n’umuyobozi mu kuru wa Polisi w’ungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ndetse n’abaturage basaga 5000.

DIGP Marizamunda yibukije abaturage ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere ku gihugu bityo buri wese akaba akwiye kumva ko afite inshingano zo kuwubungabunga.

Yagize ati “Ntagikorwa cy’iterambere gishobora kugerwaho igihugu kidatekanye,  ningombwa ko gukumira ibyaha bishobora guhungabanya umutekano buri wese abigira ibye.’’

DIGP Marizamunda akomeza agaragaza ko ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane yo mu muryango biri ku isonga mu bihungabanya umutekano hakaba hakenewe ingufu za buri wese mu kurwanya ababikora binyuze mu gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bityo bigakumirwa bitaraba.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yasabye abaturage kurushaho kwita kuri gahunda za Leta zigamije iterambere kuko ari byo bizanoza imibereho myiza yabo.

Yagize ati “Gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, guhinga  ibihingwa byatoranyijwe ndetse no gukorera mu makoperative  bizongera umusaruro w’ibyo mukora bityo imibereho myiza y’abaturage irusheho kuba myiza.”

Izi nteko z’abaturage zahuriranye n’itangizwa ry’icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week). Muri iki cyumweru hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusura abaturage mu  gihugu hose  bakigishwa ndetse bakanahabwa ubufasha bakeneye mu by’amategeko.