Polisi mu karere ka Bugesera yakanguriye abaturage kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano kuko zikomeje kuza ku isonga mu bikorwa bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka ku buzima.
Ubu butumwa Polisi yabutanze nyuma yo kumenera mu ruhame litiro 540 zikorwa mu bisaguka mu nganda zitunganya isukari(Melace) litiro 90 z’inzoga z’ibikwangari,na litiro 10 za kanyanga byose byafatiwe mu mukwabu Polisi yakoze ku itariki 26 Ukwakira, mu mirenge ya Mayange na Gashora.
Izi nzoga zafatiwe mu rugo rwa Nkurunziza Jean d'Amour w’imyaka 25 y’amavuko izindi zifatanwa abanyonzi babiri Ayabagabo Augustin w’imyaka 23 na Mukiza Jean de Dieu w’imyaka 25 y’amavuko bose bazikuye mu murenge wa Rukumberi.
Umuvugizi wa wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko izi nzoga zose zafashwe kubera imikoranire myiza iri hagati y’abaturage na Polisi.
Yagize ati” Abaturage batanze amakuru ko Nkurunziza Jean d'Amour atetse kanyanga mu rugo iwe, duhita tujyayo dusanga koko ayicaniriye mu ngunguru, dusanga amaze kwaruru litiro 10, agicaniriye litiro 540 ku ziko arindiriye kawarura”.
Yakomeje avuga ko bahise bamufata n’izi nzoga n’ibikoresho yifashisha mu kuziteka bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata.
CIP Kanamugire yavuze ko aba basore bafatanwe litiro 90 bari baturutse mu murenge wa Rukumberi wo mu Karere ka Ngoma bazipakiye ku magare mu majerikani bazijyanye mu murenge wa Rilima wo mu karere ka Bugesera ,abaturage batanga amakuru bafatirwa mu murenge wa Gashora.
CIP Kanamugire yasobanuriye abaturage ko uretse kuba kanyanga n’izi nzoga z’indi zitera uwazinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ubujura, zinamutera uburwayi butandukanye.
Yagize ati “Izi nzoga kuzishoramo amafaranga n’ukuyapfusha ubusa kuko iyo zifashwe zirangizwa, nyirazo agacibwa amande. Ibyo bikaba biteza ubukene uwazifatanywe ndetse n’umuryango we. Ikindi ziteza umutekano muke, abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kuko bidafite ingaruka mbi ku buzima."
Yasoje ashimira imikorere n’imikoranire myiza Polisi ifitanye n’abaturage, abasaba gukomeza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe.
Nshimiyimana Marcel umwe mu bayobozi b’umudugudu bari aho izi nzoga zimenwa, yasabye abaturage ku gira uruhare rwo kurwanya izi nzoga no kujya batanga amakuru uzikora akanengerwa mu ruhame binyuze mu Nteko z’abaturage.
English









