Abagize komite z'abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare mu cyumba cy'inama cy'umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera bahaherewe amahugurwa na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ubuyobozi bw'umurenge, bibukijwe uruhare rwabo ku mutekano w'igihugu wo nshingiro ry'iterambere.
Abitabiriye aya mahugurwa bageraga kuri 89 baturutse muri komite z'imidugudu kugera ku rwego rw'umurenge. Bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa, ubujura, amakimbirane n’ibindi. Banakanguriwe kurengera umwana bibutswa kujya batangira amakuru ku gihe.
Aya mahugurwa bayahawe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Benjamin Muhawenimana ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Uwanyirigira Martha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo idahwema guhugura abaturage, abwira ba CPCs ko bafite uruhare runini mu kuba umusemburo wo kurwanya no gukumira ibyaha nk’abantu babana n'abaturage mu midugudu buri munsi.
Yagize ati: “Ni mwe muhorana n’abaturage umunsi k’uwundi ndetse muzi n’abakora ibyaha bibangamira umuryango nyarwanda, icyo musabwa ni ukubegera mukabigisha bakabireka, ikindi mugatanga amakuru kuko iyo atangiwe igihe bituma ibyaha bikumirwa bitaraba.”
Yabasabye kandi gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko uretse kuba adindiza iterambere ry'umuryango bigira ingaruka ku gihugu muri rusange, amakimbirane yo mu muryango atuma abana batitabwaho uko bikwiye bityo bikabaviramo ingaruka zitandukanye.
Yanabasabye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye n’ibindi bibangamira umwe mubashakanye bishobora no kuba byatuma umwe yica mugenzi we, ibi byose yabasabye kugaragaza uruhare rwabo mu kubirwanya.
AIP Muhawenimana yabasabye abahuguwe kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge nk’urumogi, kokayine, kanyanga n’ibindi ndetse n’inzoga zitemewe abagaragariza ko bigira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano.
Yagize ati: “Murabizi kandi mujya mubibona ko abanyoye ibiyobyabwenge aribo bateza umutekano muke nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana n’ibindi, niyo mpamvu tubasaba kongera imbaraga mu kubirwanya mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.”
Yabasabye kandi kurengera abana barwanya imirimo mibi ibakoreshwa akenshi bigatuma bata amashuri,abasaba kujya batanga amakuru hakiri kare igihe babibonye.
Mutimura Evariste wo mu mudugudu wa Cyeru, akagari ka Kanzenze, umwe muri abo bagize komite za CPCs yashimye amahugurwa Polisi yabateguriye avuga ko yongeye gusobanurirwa ingaruka z'ibiyobyabwenge, ihohotera iryo ariryo ryose n'uko byakumirwa.
Uwitwa Mukarubayiza Marie nawe wo mu mudugudu wa Rusekera akagari ka Kibungo, yavuze ko nyuma yo kwibutswa uruhare rwe agiye gushyira mu bikorwa inama yagiriwe.

Kinyarwanda
English









