Polisi mu karere ka Bugesera , ku wa mbere tariki 18 Kamena uyu mwaka ; yahuguye Abafashamyumvire mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina barenga 80 batuye mu tugari twa Ngenda, Kabuye, Rugano na Gihinga two mu murenge wa Nyarugenge kugira ngo bagire ubumenyi buhagije ku bijyanye n’izo nshingano biyemeje; bityo babashe kuzisohoza neza.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’Abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jeanine Nyiramugisha ni we wabahuguye afatanyije n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire muri aka karere, Mukarwego Appolinalie.
Mu kiganiro yagiranye na bo, IP Nyiramugisha yababwiye ko ihohotera rishingiye kugitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu hashingiwe ku kuba ari igitsina runaka ( igitsina gabo cyangwa igitsina gore) haba ku mubiri, mu ntekerezo, ku myanya ndangagitsina, no ku mutungo; ku buryo icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe cyangwa kikamugiraho ingaruka mbi; haba nyuma y’igihe kigufi, igihe kirekire; cyangwa kikamugiraho ingaruka mbi ku buryo bwa burundu.
Yababwiye ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa igitsina gore kuruta uko rikorerwa igitsina gabo; yerekana ko ihohotera rikorerwa abagore harimo kubakubita, kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubafata ku ngufu no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
IP Nyiramugisha yongeyeho ko abakora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina abenshi baba banyoye urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge; naho abandi bakaba babiterwa n’ubusinzi hamwe n’ubujiji bushingiye ahanini ku kutamenya uburenganzira bw’abandi.
Yagize ati,"Bamwe mu bagore n’abakobwa bajya bakorerwa ihohotera ry’uburyo butandukanye bakaruca bakarumira. Uwarikorewe akwiriye kubimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe. Guhishira iri hohotera ni ugutiza umurindi uwakoze iki cyaha."
Yakomeje ubutumwa bwe agira ati," Abagabo bamwe bibwira ko guhoza ku nkeke abo bashakanye ari byo bituma babubaha. Iyo mitekerereze ni yo akenshi ivamo guhohotera abagore. Nta we ukwiriye guhohoterwa kubera ko ari igitsina runaka; ahubwo abantu bose bakwiriye kubahana; kandi bakabana mu mahoro."
IP Nyiramugisha yasabye abo Bafashamyumvire kujya babwira abo bagirana ibiganiro ko umuryango urangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina udashobora gutera imbere; kandi ko nta mahoro n’umutekano bishobora kuwurangwamo; hamyuma babagire inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’amakimbirane n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yababwiye kandi ati,"Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina arafungwa, kandi agacibwa ihazabu. Uwarikorewe bimugiraho ingaruka zirimo ihungabana, ipfunwe, gutakaza icyizere cy’ubuzima no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Murumva ko impande zombi zigerwaho n’ingaruka z’iki cyaha; akaba ari yo mpamvu musabwa gushyira imbaraga mu gukangurira abandi kuryirinda mubabwira ingaruka zaryo."
Yababwiye ko uwakorewe iri hohotera cyangwa ufite amakuru yerekeranye na ryo yayatanga kuri nimero ya telefone itishyurwa 3029 (Isange One Stop Center), cyangwa akagana Ibiro by’Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bimuri hafi.
Mukarwego yashimye Polisi ku bumenyi n’ubutumwa yahaye abo Bafashamyumvire; abasaba gukurikiza inama bagiriwe.
Abafashamyumvire mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina ni Abakorerabushake biyemeje gutanga umusanzu mu guca iri hohotera aho batuye; mu byo bakora hakaba harimo kwigisha Abavandimwe n’Abaturanyi babo ndetse n’abandi ingaruka zaryo; ndetse bakabakangurira kuryirinda. Kugeza ubu, imirenge ya Nyarugenge na Ngeruka ni yo ibafite; ariko gahunda ihari ni uko imirenge yose igize aka karere ibagira.
Kinyarwanda
English











