Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

BUGESERA: Polisi yagaruje televiziyo na dekoderi byari byibwe umuturage

Polisi y?u Rwanda mu karere ka Bugesera ifatanije n'ubuyobozi bw?inzego z?ibanze n?abaturage kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe yafashe uwitwa Dusenge Gerard w'imyaka 18 winjiye mu nzu y'umuturage nyuma yo kwica urugi, akiba ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo na dekoderi.

Yafatiwe mu murenge wa Gashora, mu kagali ka Biryogo, umudugudu wa Buhoro, ubwo yari agiye gushaka umukiriya umugurira ibyo bikoresho yibye ku cyumweru mu nzu ya Mukamana Priscilla.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba; Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.
 
Yagize ati: " ku cyumweru ahagana saa moya uwibwe yahamagaye Polisi ko abantu batazwi baciye urugi rw'inzu ye bamwiba Televiziyo n'ibindi bikoresho bigendanye nayo birimo na dekoderi."

Yongeyeho ko mu gihe hari hagishakishwa uwibye ibyo bikoresho,  ku wa mbere ahagana saa mbiri z?ijoro, Polisi yakiriye Telefone y'umuturage utuye mu isanteri y'ubucuruzi ya Biryogo avuga ko abonye umuntu ushaka kugurisha televiziyo bikekwa ko ari inyibano. Polisi yahise itangira igikorwa cyo gufata uwo muntu, isanga ibyo ari gucuruza bihuye n?byibwe Dusenge yahise afatwa arafungwa.

SP Twizeyimana yashimiye abantu bose batanze amakuru uwibye n?ibyo yibye bigafatwa, anagira inama abantu bagura ibyibwe kubireka.

Dusenge yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashora ngo hakurikizwe amategeko, naho ibyo yibye byasubijwe nyirabyo.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyik