Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Polisi yagaruje ibikoresho by’ubwubatsi byari byibwe muri RICA Project

Ku itariki ya 26 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesesra mu murenge wa Gashora mu kagari ka Biryogo yafashe ibikoresho by’ubwubatsi  byari byibwe muri kompanyi RICA Project ikorera imirimo y’ubwubatsi muri Kaminuza yigisha ubuhinzi n’ubworozi iherereye mu murenge wa Gashora.

Ibikoresho byagarujwe bigizwe n’imifuka itatu ya sima, ibyuma 17bikoreshwa mu bwubatsi, amatiyo y’amazi 4 ndetse n’inzugi eshanu (Metallic) bikaba byafatanwe umusore witwa Ngezayo Issai w’imyaka 18 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ifatwa ry’ibi bikoresho ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bafashwe bagerageza kwiba muri iri shuri.

Yagize ati “Hari bamwe bagerageje kwiba ibikoresho bya RICA project ariko abahacungira umutekano babafata bataragera kuri uwo mugambi babashyikiriza Polisi.”  

 Akomeza avuga ko Polisi yahise itangira iperereza ryo gushakisha ibikoresho byari bimaze ighe gito byibwe muri iyi kompanyi, amakuru yatanzwe n’aba bafatiwe mu cyuho akaba ariyo yatumye Ngezayo Issai afatanwa ibyo bikoresho.

Kuri ubu  Ngezayo  n’ibyo yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira  bafatanya na Polisi mu gukumira ibyaha abasaba kurushaho gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kugirango ibyaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa bikomeze kurwanywa uko bikwiye.

CIP Twizeyimana asoza asaba abaturage, ibigo byaba ibya Leta cyangwa abikorera kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano aho ibyaha by’ubujura bigaragaye kugirango bikurikiranwe mu maguru mashya, ndetse akanasaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano kandi aho bishoboka bagakoresha ibyuma bifata amashusho kuko bifasha mu gutahura uwakoze icyaha.