Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Polisi yafashe inzoga zicuruzwa muburyo bwa magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera  yafatiye amakaziye 13 n’amacupa icyenda by’inzoga yitwa Amster mu nzu za Nteziryayo Assinapol na Kwizera Daniel mu kagari ka Kagomasi, mu murenge wa Gashora.

Byafashwe ku itariki 7 Werurwe ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Kwa Kwizera hafatiwe amakaziye 11 naho  kwa Nteziryayo hafatirwa amakaziye abiri n’amacupa icyenda. Ayo makaziye agizwe n’amacupa mato n’amanini y’izo nzoga.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera, Supt. of Police (SP) , Richard Rubagumya, yavuze ko buriya bwoko bw’inzoga , amashashi, n’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, biri mu bintu bikunda gufatwa byinjijwe muri kariya karere ku buryo bwa magendu.

Yakanguriye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo hakumirwe ndetse hanarwanywe buriya bwoko bw’ubucuruzi butemewe, ndetse n’ibyaha muri rusange, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, ,yagize ati,"Abantu bakwiye kwirinda gukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko".

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga zifatwa, akangurira n’abandi kwirinda magendu n’ibindi byaha muri rusange no kubirwanya.

Itegeko nomero 25/2005 ryo ku wa 04/12/2005 rigena imitunganyirize y’isoresha mu ngingo yaryo ya 37, riteganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku mwaka umwe.

Na none kuri uwo munsi, muri aka kagari, hashenywe urwengero rwa Kanyanga rwari mu rugo rwa Ndayishimiye,ugishakishwa. Hangijwe litiro 1100 z’ibyo yayengagamo.