Mu karere ka Bugesera kuri uyu wa mbere Kamena 2014, Polisi yahafatiye ibicuruzwa bitandukanye byari byinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko binyuze ku mipaka nayo itemewe n’amategeko.
Ibyo bicuruzwa ni amacupa 122 y’inzoga nini zo mu bwoko bwa Amstel, ibiro 25 by’amafi n’ibiro 20 by’amashashi.
Ibi bicuruzwa bikaba byafatiwe mu mujyi wa Nyamata aho byari biri mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite Pulaki nomero RRA870 G ikaba yari ibijyanye I Kigali.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ikaba itangaza ko ibi bicuruzwa byari byinjijwe mu Rwanda na Triphile Mukasera w’imyaka 49, Alice Kamariza w’imyaka 25, Edisa Mukakarisa w’imyaka 34, Concorde Nzabonimpa w’imyaka 39 naJean Claude Marijemunda w’imyaka 37.
Ibi bicuruzwa byose, Polisi y’u Rwanda ikaba yabishyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RAA).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent of Police(SSP) Bénoit Nsengiyumva yavuze ko atari byiza kunyereza imisoro kuko uyitanze aba yiyubakiye igihugu.
Akaba yagize ati:” Iki ni igikorwa kitemewe n’amategeko, ubikora aba ashaka kunyereza imisoro, kandi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
SSP Nsengiyumva akaba yasabye abacuruzi n’abandi baturage kwirinda gukwepa imisoro, anasaba abatura gutanga amakuru y’abantu nk’aba bashaka gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.
Kinyarwanda
English











