Ku itariki ya 03 Kamena 2015, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yafashe uwitwa Barakagwira Gérmaine w’imyaka 25 y’amavuko imufatanye amakaziye 20 y’inzoga zitandukanye atari yasoreye. Yari kumwe n’umushoferi witwa Nyandwi Ramazani usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka, bakaba bari batwaye inzoga zitwa Amstel bazivanye mu Murenge wa Ruhuha bazijyanye mu Mujyi wa Kigali.
Bafatiwe muri santere ya Nyamata na Polisi y’u Rwanda, ahagana saa moya z’umugoroba ku itariki yavuzwe hejuru. Bafashwe nyuma y’uko Polisi imenye amakuru yabo maze ikahashyira abashinzwe guhagarika no gusaka imodoka zica muri icyo gice zerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba IP Emmanuel Kayigi yemeza ayo makuru, akavuga ko Barakagwira yafashwe atwaye izo nzoga mu modoka ubusanzwe ikoreshwa umurimo wo gutwara abagenzi, ifite nimero za purake RAB 491 E.
IP Kayigi yasobanuye ko Barakagwira yafatiwe kuri bariyeri ya Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yari yashyizwe mu kagari ka Nyamata ville,umurenge wa Nyamata ahagana mu ma saha ya saa moya z’umugoroba ku muhanda wa kaburimbo uturuka Nyamata werekeza i Kigali.
Abafashwe bahise bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamata ndetse n’izo nzoga n’imodoka yari izipakiye, akaba ari ho zibitse, mu gihe iperereza rikomeje.
IP Kayigi yagize ati,"Abantu bakwiye kwirinda gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko,ibyo ni icyaha cyo kudatanga imisoro.
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga zifatwa, akangurira n’abandi kwirinda magendu n’ibindi byaha muri rusange no kubirwanya.
Yavuze kandi ko gukwepa imisoro bidindiza ubukungu bw’igihugu, kuko iyo misoro ariyo ifasha igihugu gukora ibikorwa remezo nk’imihanda, imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubaka amashuri n’amavuriro n’ibindi.
Itegeko nomero 25/2005 ryo ku wa 04/12/2005 rigena imitunganyirize y’isoresha mu ngingo yaryo ya 37, riteganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku mwaka umwe ku muntu wese ukwepa imisoro.
Kinyarwanda
English











