Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba moto y?umuturage

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe  Iradukunda Pacifique w?imyaka 20, Kwizera Bienvenue w?imyaka 21 na Uwamahoro Sandrine w?imyaka 33. Bafatiwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba, Umudugudu wa Kabukuba, baracyekwaho kwiba moto y?uwitwa Sibomana Athanase w?imyaka 34.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Sibomana yibwe moto ku mugoroba wa tariki  ya 15 Nzeri ahita atanga amakuru. Umuturage bariya bagiye kubitsaho moto yaje kubyumva ahita abimenyesha Polisi.

CIP Twizeyimana yagize ati? Ku mugoroba w?iriya tariki Sibomana yagiye gusura umubyeyi we asiga moto ku muryango w?inzu, Iradukunda na Uwamahoro baranyonyombye buhoro binjira mu rugo basunika ya moto barayijyana. Bigiye imbere bajya aho Kwizera akorera bamwaka urufunguzo rw?urucurano batsa ya moto bajya kuyibitsa umuturage bayisiga aho  barataha.?

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko  umuturage babikijeho Moto  mu gitondo yaje kumva amakuru ko hari umuntu urimo kurangisha moto yabuze, yahise yibuka ko Iradukunda na Uwamahoro baje kumubitsaho moto kandi asanzwe abazi neza ko nta moto bagira ndetse nta n?aho bayikura. Yihutiye gutanga amakuru hatangira gushakishwa bariya babiri, bamaze gufatwa bemeye ko aribo bayibye  ndetse ko urufunguzo rwo kuyatsa baruhawe na Kwizera Bienvenu nawe yahise afatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba yashimiye abaturage bihutiye guhanahana amakuru bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa ndetse na nyiri moto arayibona, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe. Sibomana nawe yashimiye abaturage  na Polisi kuba bahise bakora ibishoboka byose moto ye ikaboneka bidatinze.

Abafashwe uko ari 3 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro;  kwiba byakozwe n?abantu barenze umwe.