Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera (Mayange): Hashojwe amahugurwa y’abapolisi baturutse mu mitwe itatu itandukanye

Kuri uyu wa kane taliki ya 30 Mata 2015, mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange, mu kigo cya Polisi y’u Rwanda cyigisha kurwanya iterabwoba, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa  atatu atandukanye  ku bapolisi barimo kuhahugurirwa baturutse mu mitwe itatu itandukanye.

Amahugurwa yahaberaga ni aya akurikira: amahugurwa y’abarimu (training of trainers) yatangiye ku italiki ya 6 Mata uyu mwaka, akaba yarakozwe n’abapolisi  26 ari nabo bayarangije.

Hari kandi amahugurwa y’ibanze yihariye mu birebana no kurinda abayobozi, abantu n’ibyabo (Basic Special Forces Course) akaba yarakurikiwe n’abapolisi 546 barimo abapolisi 299 bakinjira mu gipolisi harimo barindwi b’igitsina gore n’abandi basanzwe ari abapolisi.

Amahugurwa ya gatatu, ni ay’ibanze ajyanye no gukora iperereza (Basic Intelligence Course) nayo akaba amaze ibyumweru 8, akaba yarakurikiwe n’abapolisi 50 harimo 5 b’igitsina gore.

Mu ijambo rye, umukuru w’iri shuri, ACP William Kayitare, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashije iri shuri, haba mu bikoresho ndetse n’abarimu ndetse n’ibindi kugirango aya mahugurwa arangire kandi ageze ku ntego yayo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yibukije ko Polisi y’u Rwanda ifite icyerekezo n’inshingano,  harimo kurinda abantu n’ibyabo, kugenza ibyaha, gutabara, gukumira no kuburizamo ibyaha; aho yavuze ko abakora ibyaha  bajyana n’igihe tugezemo cy’ikoranabuhanga n’iterabwoba, aha  akaba yavuze ko Polisi y’u Rwanda igomba kubirwanya kandi amahugurwa nk’aya  ari inzira nziza yo guha ubushobozi abapoisi  kugirango buzuze inshingano zabo.

Yijeje ubuyobozi bw’ishuri ko Polisi abereye umuyobozi  izakomeza gufasha ishuri kugirango naryo ribashe guhugura imitwe itandukanye igize Polisi y’u Rwanda ndetse n’indi ikorana na Polisi mu gucunga umutekano nka DASSO.

Yibukije abarangije amahugurwa ko ubumenyi bahawe ari ubwo gukoresha mu buryo bwemewe n’amategeko, atari ubwo gukoresha mu nyungu zabo, abasaba gukoresha ubuhanga kurusha imbaraga kandi ko, umupolisi iyo ava akagera, haba mu gihugu cyangwa mu butumwa bw’amahoro  mu mahanga, nta musaruro yatanga nta disipulini afite bityo bakwiye kurangwa n’umurava, ubwitange no gukunda igihugu mu kazi kabo ka buri munsi.

IGP Gasana yarangije ashimira ishuri ku bumenyi bw’ingirakamaro ritanga kandi yizeza ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kuryongerera ubushobozi.