Urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) rwo mu murenge wa Rilima rwungutse abanyamuryango bashya 94. Ibi byabereye mu nama abanyamuryango b’iri huriro bagera ku 150 bagiranye na Polisi y’u Rwanda tariki ya 30 Mutarama.
Iyi nama ikaba yari igamije gushyiraho komite yabo ku rwego rw’umurenge, kurebera hamwe no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu gukomeza ubufatanye n’inzego zitandukanye mu kwibungabungira umutekano. Ikindi kandi cyibanzweho, ni ukubashishikariza gukomeza kugira ubufatanye mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu ndetse no mu bindi biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ushinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, ubwo yaganiraga nabo yagize ati:” umutekano ufite uruhare runini mu iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange. Ibi kugira ngo bigerweho byose, bisaba ko urubyiruko mbere na mbere rubigiramo uruhare runini kuko aribo mbaraga z’igihugu, bityo bigatuma ejo hazaza haba heza”.
AIP Uwitonze yakomeje abasaba kongera ingufu mu byo bakora, cyane cyane bagaharanira imikoranire myiza n’abaturage aho batuye, bakaba ijisho ryabo, ku buryo bahita bageza amakuru y’ikintu cyose gishobora kuba cyahungabanya umutekano kuri Polisi y’u Rwanda no ku zindi nzego kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Gasirabo Gaspard, we yashimye iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake kubera ibikorwa bamaze kugeraho. Yabijeje ubufatanye n’ubufasha bw’Umurenge mu kazi kabo; akomeza asaba ko ubukangurambaga bwakomeza, bityo urubyiruko rwose rwo muri uwo murenge rugafatanya na bagenzi babo bagize iryo huriro mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu.
Niyibizi Jean Pierre ukuriye iri huriro ku rwego rw’akarere ka Bugesera we yasabye bagenzi gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza no gukunda igihugu. Yijeje ko bazakomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu bikorwa bigamije gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no gutanga amakuru mbere y’uko ibyaha biba.
Abasanzwe bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Bugesera bose hamwe ni 1624 mu gihe umurenge wa Rilima ufite 330.
Kinyarwanda
English











