Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Havugimana arashimira Polisi y'u Rwanda yamufashije kubona moto ye yari yibwe ikajyanwa i Burundi

Uku gishimwa kwa Polisi y’u Rwanda n’uyu muturage bije nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera ifatanyije na Polisi y’u Burundi ku itariki ya 25 Kamena ifashe umusore witwa Nyandwi Pierre w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Shyara akarere ka Bugesera wari  wibye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite icyapa kiyiranga RA 638 C ya Havugimana Manassé w’imyaka 34 usanzwe ucururiza mu murenge wa Nyamata, ari naho akomoka akayambukana mu gihugu cy’u Burundi.

Havugimana avuga ko ku itariki ya 24 Kanama ubwo yari ari kuvugana na mugenzi we bakora akazi kamwe, bamaze kuvugana yasohotse agasanga moto ye yibwe, yihutira kubimenyesha Polisi sitasiyo ya Nyamata, nayo ihita itangira kuyishakisha.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (Supt.) Victor Vandama, yavuze ko  Havugimana akimara kubamenyesha ko yibwe moto batangiye kuyishakisha, bamenya ko umusore wayibye yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aho yari  yizeye kudafatwa no kuyibonera umuguzi.

Supt. Vandama yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye mu kurwanya ibyaha busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi, yahise ihamagara bagenzi babo bo muri icyo gihugu, nyuma y’umunsi umwe ku itariki ya 25 Kanama ifata iyo moto n’ukekwaho kuyiba, ibimenyesha Polisi yo mu Rwanda iza no kuyigarura mu Rwanda ndetse na Nyandwi ukekwaho kuyiba bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Nyamata akarere ka Bugesera, aho nayo yayishyikirije nyirayo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nzeri.

Havugimana Manassé akimara gusubizwa moto ye, ashimiye cyane Polisi y’u Rwanda kuba yaramubaye hafi ikamufasha gushakisha moto ye yari yibwe kugera ibonetse ndetse anayisubijwe. Yagize ati” Ndashima rwose Polisi yacu kuko ihora iri maso. Nkimara kwibwa moto yanjye nari nihebye ko ntazayibona, ariko na none nari nizeye Polisi yacu. Ndasaba umuturage wese kujya ayiyambaza mu gihe icyo ari cyose ahuye n’ikibazo kuko izamutabara”.

Supt. Vandama yasabye abaturage kutagura ibikoresho bazi neza ko ari ibyibano, anasaba abaturage cyane cyane urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo n’ubujura akomeza avuga ko Polisi iri maso kandi itazahwema guhashya abanyabyaha batandukanye bityo bakagarurwa mu murongo mwiza.

Yasoje kandi asaba abaturage kurinda neza imitungo yabo cyane cyane abafite ibinyabiziga, bakajya birinda kudasigamo imfunguzo.