Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Hasojwe amahugurwa azafasha abapolisi kurwanya iterabwoba

Kuri uyu wa 22 Gashyantare, mu ishuri rya Polisi riherereye mu karere ka Bugesera hasojwe amahugurwa yari agaamije kongerera abapolisi ubumenyi buzabafasha mu gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’ubutagondwa.

Ni amahugurwa yari amaze ibyumweru bine atangirwa mu ishuri rya Polisi ritangirwamo inyigisho zo kurwanya iterabwoba rya Mayange aho yahawe abapolisi bagera kuri 57 bo mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’ u Rwanda

Aya mahugurwa  yasojwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye muri rusange yibanze ku masomo  atandukanye arimo ayo gukomeza umubiri, gutegura neza ibikorwa, uburyo bwo gutabara abashimuswe n’ibyihebe ndetse no kurasa ku ntego.

DIGP Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa umuhate n’umurava bagaragaje abasaba gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe.

Yagize ati “ Nkuko izina ry’aya mahugurwa ribigaraza ni amahugurwa arimo ubumenyi bwihariye mu kwiye kugaragaza impinduka mubyo mukora buri wese akababonamo ubushobozi bushobora ku mutabara igihe yaba ari mu kaga.’’

Yakomeje avuga ko iyi ari intambwe bateye ariko inzira ikiri ndende bazakomeza guhabwa amahugurwa menshi kugirango babashe kugera kurwego Polisi ibifuzaho.

DIGP Namuhoranye yakomeje asaba  abasoje aya mahugurwa gukoresha neza ubumenyi bahawe abibutsa ko Polisi y' u Rwanda izahora iharanira guteza imbere ubumenyi bw'abapolisi hagamijwe kubongerera ubunyamwuga no kugirirwa icyizere n'abaturage

ACP Celestin Twahirwa umuyobozi w’ishuri rya Polisi ritangirwamo inyigisho zo kurwanya iterabwoba rya Mayange yashimiye abasoje aya masomo ikinyabupfura n’ubushake bagaragaje mu gihe cyose bamaze batozwa.Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi kuba barateguye aya mahugurwa, ibikoresho n’ubushobozi bikabonekera igihe bityo abarimu bagashobora gutanga inyigisho uko byari biteganyijwe.

Iterabwoba n’ubutagondwa ni bimwe mu bikomeje guhungabanya umutekano w’ibihugu bitandukanye, Polisi y’u Rwanda ikaba yarahagurukiye kurirwanya binyuze mu gutegura amahugurwa yo kurwego rwohejuru ahabwa abapolisi mu mitwe itandukanye bakoreramo.