Polisi ikorera mu karere ka Bugesera, ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rilima,yatahuye uruganda rwatekaga Kanyanga , ku ya 9 Gashyantare, mu kagari ka Karera, maze rurasenywa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba,Inspector of Police (IP),Emmanuel Kayigi , yavuze ko, abayitekaga bagerageje kurwanya Polisi n’inzego z’ibanze, ubwo bazaga kubafata, ariko bafatamo umwe muribo, witwa Iryuvuze Cyliaque,ufite imyaka 22.
IP Kayigi yavuze ko, aho ku ruganda, hafatiwe litiro zirenga magana atatu ya Melasse, (ibisigazwa by’ibisheke bitekwamo Kanyanga), n’ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu kuyiteka, birimo, amatiyo n’ingunguru.
Na none, aho ku ruganda, hafatiwe uwitwa Muhozo Vestine, ukekwa kuba umwe muri iryo tsinda.
IP Kayigi yavuze ko, Iryuvuze na Muhoza bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hafatwe abacitse, barimo umumotari wari uhetse amajerikani abiri ya Kanyanga, yari avanye aho ku ruganda.
Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Rilima,Gaspard Gasasira yagize ati," Nta bwenge uwanyoye kanyanga , kimwe n’ibindi biyobyabwenge, aba afite.Bituma akora ibyaha, birimo n’ibi byo kurwanya inzego z’ubuyobozi zije kubafata".
Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye hatahurwa urwo ruganda, kandi asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku gihe ku babicuruza, ababiteka, ababitunda n’ababinywa.
Na none, ku ya 7 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo,yafatiye litiro mirongo ine mu nzu ya Nyirabikari Dancilla, iherereye mu kagari ka Gihuta, umurenge wa Rugarama.
Nyirabikari,afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, mu gihe iperereza rikomeje.
Kuri uyu munsi kandi, Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, yafashe litiro makumyabiri za Kanyanga.Zafatiwe mu kagari ka Mutara, mu murenge wa Mwendo.
IP Kayigi yagize ati,"Gushora amafaranga mu biyobyabwenge, n’ukuyatwika. Kubinywa, n’ukwiyangiririza ubuzima. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka ku buzima , kuko bihari byinshi".
Yakanguriye abaturage gukomeza kwirinda gukora ibikorwa byose binyuranyije n’mategeko kandi bagatanga makuru ku gihe ku babikora.
Mu cyumweru gishize, Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi, yafatanye abantu umunane ibiro ijana by’urumogi.
Kinyarwanda
English











