Ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera ifatanyije n’ abayobozi mu nzego z’ibanze bangizaga ibiyobyabwenge byagaragaye muri aka karere, abaturage batunguwe no kubona ingano n’ubwoko butandukanye bwabyo biyemeza kurushaho gufasha inzego z’umutekano mu kubirwanya.
Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, kibera mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Muri iki gikorwa hangijwe udupfunyika ibihumbi bitanu na tubiri tw’urumogi (5002), Litiro magana inani za Kanyanga (800), hanamenwe kandi izindi nzoga zitemwe zizwi ku izina ry’ibikwangari zingana na litiro ijana (100).
Byose hamwe bikaba byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa hafi muri miliyoni eshanu (4,901, 000Fr). Ibi biyobyabwenge byangirijwe imbere y’abaturage basaga Magana atandatu (600).
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (SP) Anastase Bahire yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare bagafasha Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Yagize ati:”Ndabizi ko hano mu Bugesera ndetse no mu gihugu cyacu nta muntu uhinga urumogi ariko murabona imifuka tugiye kwangiza twafatiye inaha uko ingana,turabasaba gutangira amakuru ku gihe mukagaragaza abinjiza ruriya rumogi mu gihugu ndetse haba hari abakora na ziriya nzoga mukabagaragaza.”
SP Bahire yagaragarije abaturage ko ibiyobyabwenge nta cyiza byabagezaho uretse kubangiriza ubuzima ndetse no kubashora mu byaha bagafungwa.
Ati”:Muzarebe umuntu ukoresha ibiyobyabwenge, aba yarataye ubwenge nyine, ahora ameze nk’umurwayi ntashyira amaraso ku mubiri.Ikindi kandi ni nabo bakora ibyaha bitandukanye bikabaviramo gufungwa.”
Yabonehe gushimira abaturage bagize uruhae mu gutanga amakuru ku girango biriya biyobyabwenge bifatwe,abasaba kurushaho gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Imanishimwe Yvette,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera nawe yari muri icyo gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge.
Mu butumwa bwe yasabye abaturage b’Akarere ka Bugesera gucika ku biyobyabwenge kuko usibye kuba bibangiriza ubuzima biteza ibibazo by’ubukungu mu muryango ndetse no mu gihugu muri rusange.
Yagize ati:”Muzarebe umuryango ubamo umuntu ukoresha ibiyobyabwenge, hahoramo amakimbirane,abana ntibabashe kujya ku ishuri,ntibavuzwe n’ibindi.Ikindi kandi igihugu nacyo kihatakariza amaboko y’abakagombye kugikorera kuko usanga urubyiruko ari rwo rwibasiwe n’ibiyobyabwenge.”
Ubwo hangizwaga ibyo biyobyabwenge bamwe mu baturage bagaragaje ko batunguwe no kubona mu karere kabo harimo ibiyobyabwenge bingana kuriya kandi by’amoko atandukanye.
Bavuze ko bari bazi ko ari inzoga zisanzwe zitakemewe batungurwa no kubonamo urumogi na Kanyanga byinshi.Basezeranyije abayobozi ko bagiye kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Intara y’Iburasirazuba yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kuyigaragaramo,ibyinshi usanga bituruka mu bihugu by’abaturanyi.
Ibiyobyabwenge byangijwe mu karere ka Bugesera ni ibyafatiwe muri aka karere kava muri Mutarama uyu mwaka kugeza muri uku kwezi k’ukuboza.
Kinyarwanda
English











