Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera ku itariki ya 13 Werurwe, yafatiye mu murenge wa Nyamata uwitwa Minani Syldio w’imyaka 33, imufatana moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nomero iyiranga RD 899G, yari yaribwe mu mujyi wa Kigali, akaba yari yaje kuyihagurishiriza.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi,yavuze ati:”Ku itariki 11 Werurwe twamenye amakuru ko hari moto yari yibwe mu mujyi wa Kigali ikaza kugurishirizwa mu Bugesera, nibwo twatangiye kuyishakisha.”
Yakomeje avuga ati:”Nyuma y’aho nibwo hari abamotari batubwiye ko iyo moto bayibonye mu kagari ka Kayumba Umurenge wa Nyamata, nibwo natwe twahise twoherezayo abapolisi ngo bajye kuyihashakira ari nabwo bahise bayihafatira.”
Uyu Minani wafatanywe iyi moto akaba akomoka mu murenge wa Rwabicuma akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje ngo barebe niba hari abandi bantu baba bari inyuma y’ubu bujura.
Kuri iyi ngingo, IP Kayigi yavuze ati:”Iperereza ryagiye rikorwa ku bujura nk’ubu bwabaye mu bihe bishize, ryerekanye ko nta muntu wishora muri ibi bikorwa ari umwe wenyine.”
Ubwo iyi moto yasubizwaga nyirayo, IP Kayigi yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abamotari bakorera mu ntara y’Uburasirazuba, cyane cyane bayiha amakuru iyo hari ibikorwa nk’ibi by’ubujura cyangwa ibindi byaha byahungabanya umutekano.
Mu byumweru bishize na none, Polisi ikaba yarafashe moto ebyiri zari zibwe mu Rwanda zigiye kugurishirizwa mu Burundi.
Kinyarwanda
English











