Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: DASSO basabwe kurushaho kuba indakemwa

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kunganira uturere mu mutekano (District Security Support Organ-DASSO) Chief Superintendent of Police Sam Rumazi, ku itariki 20 Ukwakira 2015 yagiranye inama n’abagize uru rwego 86, bo mu karere ka Bugesera, abasaba kuba indakemwa mu byo bakora kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye.

Icyo kiganiro yakibahereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere,  kikaba cyarimo kandi umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu Julius Rukundo.

Aba bagize uru rwego rwa DASSO, baganiriye ku miterere y’akazi bakora, imbogamizi bahura nazo, n’uburyo bazikemura kandi bungurana ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.

Nyuma yo kwisuzuma basanze imikorere yabo, n’imikoranire yabo n’izindi nzego ari byiza, ariko bahuriza hamwe ko bakwiye kutadohoka ahubwo bakwiye kurushaho kunoza ibyo bashinzwe.

CSP Rumanzi yabanje kubashimira uruhare bagira mu kubungabunga umutekano muri aka karere maze abasaba kurushaho kurangwa n’imikorere myiza ndetse n’imikoranire myiza hagati yabo n’izindi nzego kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bisabwa.

Yababwiye kuba inyangamugayo, abanyamwuga, kurangwa n’ubushishozi ndetse n’ubuhanga mu byo bakora.

Yagize ati:" Ntawe utanga icyo adafite. Nk’urwego rushinzwe kunganira izindi mu kubungabunga umutekano, mukwiye kurangwa na disipuline kuko ari byo bizabashoboza gusohoza inshingano zanyu uko bikwiye. Mukwiye guharanira ishema n’agaciro mu byo mukora byose."

Yababwiye gukurikiza amategeko n’amabwiriza bigenga akazi bakora no gukomeza gukorana neza n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Rukundo yagize ati:"Uruhare rwanyu mu kubungabunga umutekano mu karere ruragaragara. Mukomereze aho ndetse munarusheho. Kugira ngo ibyo mubigereho murasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza no guhanahana amakuru n’izindi nzego ashobora gutuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko ndetse yanatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kubikora."

Yababwiye kandi kujya baha serivisi nziza abaza kuyibasaba, kwirinda ruswa no kuyirwanya kandi bagahanga udushya tugamije konoza ibyo bashinzwe.

Yashoje ashima Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye aba bagize uru rwego muri kano karere maze abasaba kuzazikurikiza.