Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Babiri bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gushaka guha ruswa umupolisi

Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kanama 2014, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abagabo 2 aribo Osbert Nuwahereza w’imyaka 24 na Joseph Barikudembe w’imyaka 44 bakomoka mu gihugu cya Uganda, bakaba bakekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi mirongo icyenda y’amafaranga y’u Rwanda (90,000Frw) umupolisi.

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit Nsengiyumva abitangaza, uyu Nuwaheza asanzwe ari umwarimu ku ishuri Mont Fort riri mu karere ka Bugesera, ariko akaba yanahembwaga amafaranga y’uko ari umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Buhabwa riri mu karere ka Kayonza kuva muri Gicurasi uyu mwaka kandi atahakora.

SSP Nsengiyumva akomeza avuga ko nyuma y’aho uyu Nuwahereza amenyeye ko Polisi iri gukora iperereza ku kuba anyereza amafaranga ya Leta, yabwiye uyu mugenzi we Barikudembe usanzwe ashinzwe amasomo muri Mont Fort kumushakira umupolisi ukurikirana iyi dosiye, akamusaba ko yakwemera akamuha amafaranga akareka kumukurikirana.

Nibwo aba bagabo bombi bahamagaye uyu mupolisi bamusaba ko bahurira mu kabari kitwa Red Lion Bar kari mu mujyi wa Nyamata, ahageze bashatse kumuha ayo mafaranga ahita abata muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje ngo hakurikiranwe n’abandi bari inyuma y’uku kunyereza umutungo wa Leta.

SSP Nsengiyumva yashimiye uyu mupolisi wafashe aba banyabyaha, anagira inama abaturage ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.

SSP Nsengiyumva yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese  gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa, kunyereza umutungo wa Leta ndetse n’ibindi byaha.