Tariki ya 30 Mata mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Ngeruka mu kagali ka Murama, abitwa Ndayambaje Jean na Hategekimana Ferdinand bafatanywe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano arenga miliyoni ubwo bageragezaga kuvunjira impunzi z’abarundi baziha amafaranga mahimbano.
Byamenyekanye ubwo aba basore babiri, bari bamaze kuvunjira impunzi y’Umurundi amafaranga ibihumbi 20, igira amakenga yegera inzego z’umutekano zari hafi aho abereka amafaranga bari bamaze kumuvunjira basanga ari amahimbano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police Emmanuel Kayigi yatumenyesheje ko Polisi ikimara kubona ayo makuru yahise itangatanga abo bagizi ba nabi, ifata Ndayambaje Jean afite inoti za bitanu 160 zingana n’amafaranga ibihumbi 800, Hategekimana we afatanwa inoti 20 za bitanu n’izindi 55 za bibiri yose hamwe akaba yari afite 210,000.
Yakomeje atugaragariza ko aya mafaranga bageragezaga kuyacuruza mu mpunzi z’abarundi zihungira mu Rwanda, kandi ko ababigizemo uruhare bombi bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugirango hagaragazwe aho ayo mafaranga y’amahimbano aturuka.
Mu kiganiro nagiranye na IP Kayigi, yagize ati:”Igihugu cy’u Rwanda gifite umutekano, n’abarugana baba bahizeye umutekana, polisi y’u Rwanda ntizihanganira na rimwe umuntu wese ukora ibyaha nk’ibi aba bagabo bafatiwemo cyangwa ikindi cyaha cyose”.
Yahamagariye abantu bose kwirinda ikintu cyose cyahesha isura mbi igihugu cy’u Rwanda. Yagiriye inama abaturarwanda guhitamo gukora imirimo ibaha inyungu ariko itanyuranije n’amategeko. Yasabye abantu gukorana na polisi bayiha amakuru ku gihe ku byaha bigiye gukorwa, ibyakozwe ndetse no ku banyabyaha kugirango bashyikirizwe ubutabera.
Yagaragaje ko hagiye gushyirwaho ingamba ku bigendanye n’ivunja ry’amafaranga, bigakorwa n’abantu babifitiye uburenganzira kandi abo bantu bakaba bazwi mu rwego rwo kwirinda abakora ibikorwa binyuranije n’amategeko cyangwa bakaba bavunja ku giciro kitari cyo.
Ingingo ya 603 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ihanisha igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu, umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti, akayakwirakwiza mu bandi n’ubwo ataba umwe mu bayakoze cyangwa abayinjije mu gihugu. Ibi bihano bishobora kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 7 biramutse bigaragaye ko abayafatanywe bagize uruhare mu kuyakora cyangwa baragize uruhare mu kuyazana cyangwa kuyakwirakwiza mu Rwanda nk’uko biteganywa mu ngingo ya 601 y’icyi gitabo.
Kinyarwanda
English











