Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Furaha Ndugu Aimable w’imyaka 24 y’amavuko.
Furaha atuye mu murenge wa Mayange a kagali ka Kibirizi asanzwe ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yiyemerera icyaha cyo guhindura urupapuro batangiraho amande ya Polisi (contravention).
Furaha Ndugu Aimble avuga ko yafashwe na Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ku itariki ya 10/8/2014 maze bamwandikira gutanga amande y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kuko amatara ndangacyerekezo ye atakoraga ndetse n’uruhushya rwo gutwara abantu rwari rwararangiye (Autorisation de transport).
Agira ati “nabonye ayo mafaranga ntayafite nibwo nahinduyemo zeru gatandatu kugira ngo ndebe ko itariki zagera nayabonye, niko byagenze narayabonye njya kwishyura muri banki noneho ngiye kuri Polisi gufata ibyangombwa byanjye bari baratwaye basanga narabihinduye”.
Uyu mugabo yemera icyaha akagisabira imbabazi akavuga ko yabitewe n’uko yangaga gutanga amande y’ibihumbi 10 yiyongera kuyo yari yandikiwe kuko yari kuba yararengeje igihe cyo kwishyura nk’uko amategeko abiteganya kandi nta mafaranga yari afite.
Umuvugizi w'ishami rishijwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kababda yavuze ko Furaha azahanishwa igihano giteganwa n’ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
aho iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ufatanwa inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo cy’iri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
CIP Kabanda akaba asaba abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye umuntu wese ukora amakosa mu muhanda kuri nomero za telephone zikurikira 113, 0788311502, 0788311110.
Kinyarwanda
English











